Ubuzima Bwa Politiki Bw’Inararibonye Habumuremyi

Umwe mu myanzuro yaraye ifatiwe mu Nama y’Abaminisitiri ni uw’uko Dr. Pierre-Damien Habumuremyi aba umwe mu bagize Akanama Ngishwanama k’Inararibonye kagira inama Umukuru w’igihugu.

Aka kanama kayoborwa na Tito Rutaremara.

Habumuremyi yari amaze igihe nta nshingano afite nyuma y’uko afunguwe ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.

Yavutse taliki 20, Gashyantare, 1961, akaba akomoka mu cyahoze ari Komini Ruhondo muri Perefegitura ya Ruhengeri, mu Ntara y’Amajyaruguru na Burera by’ubu.

- Kwmamaza -

Yakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma harimo no kuba Minisitiri w’Intebe guhera taliki 07, Ukwakira, 2011 kugeza taliki 24, Nyakanga, 2014.

Mbere yari yabanje kuba Minisitiri w’uburezi mu gihe cy’amezi atanu gusa ni ukuvuga guhera muri Gicurasi kugeza mu Ukwakira, 2011.

Yize henshi harimo muri Zaire (Repubulika ya Demukarasi ya Congo y’ubu), Ubufaransa no muri Burkina Faso.

Mu mwaka wa 1993 nibwo yarangije muri Kaminuza ya Lubumbashi muri Zaire, yigaga imibanire y’abantu, ibyo bita sociology.

Yaje gukomereza mu Bufaransa yiga ubuhanga muri Politiki ibyo bita political science muri Kaminuza yitwa Panthéon-Assas, hari mu mwaka wa 2003.

Impamyabumenyi y’ikirenga muri Politiki yayikuye muri Kaminuza ya Ouagadougou muri Burkina Faso hari mu mwaka wa 2011.

Pierre Habumuremyi yatangiriye imirimo ya Leta muri Kaminuza y’u Rwanda yigisha Politiki nk’umwarimu wungirije.

Hari hagati y’umwaka wa 1993 na 1999 abifatanya no kwigisha muri Kaminuza yigenga ya Kigali na Kaminuza y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi.

Uyu mugabo yigeze no gushingwa gucunga imishinga mu kigo cy’Ubudage gishinzwe iterambere mu bya tekiniki, German Technical Assistance Programme (GTZ Kigali) agira inshingano nk’izo kandi mu kigo Catholic Relief Services hari mu mwaka wa 1997 kugeza mu mwaka wa 2000.

Hagati y’umwaka wa 2000 n’uwa 2003, Habumuremyi yabaye Umunyamabanga mukuru wungirije muri Komisiyo y’igihugu y’amatora, nyuma aza kuyibera Umunyamabanga Uhoraho kugeza mu mwaka wa 2008.

Bidatinze Habumuremyi yabaye umwe mu bantu icyenda bagiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, EALA, hari muri Gicurasi, 2008.

Yahise asimburwa muri Komisiyo y’igihugu y’amatora na Charles Munyaneza wagiye kuri uyu mwanya guhera muri Nyakanga, 2008 kugeza n’ubu.

Mu mwaka wa 2011, Dr. Habumuremyi yabaye Minisitiri w’uburezi asimbuye Charles Murigande.

Ntibyatinze kuko taliki 06, Ukwakira, 2011 yagizwe Minisitiri w’Intebe ariko mu mwaka wa 2014 aza gusimburwa na Dr. Anastase Murekezi.

Yayoboye n’urwego rw’igihugu rushinzwe iimpeta n’imidali bihabwa intwari z’igihugu, CHENO.

Gusa nyuma yaje kugongana n’amategeko arabifungirwa aza guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika.

Kuva yarekurwa, nta zinzi nshingano yari afite muri Politiki.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version