Umunyamakuru Wa Reuters Yirukanywe ‘Shishi Itabona’ Muri DRC

Ubuyobozi bwa DRC bwafashe umwanzuro wihutirwa wo kwirukana shishi itabona Umufaransakazi wari usanzwe ukorera Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa k’ubutaka bw’iki gihugu ariko akaba yari aherutse kujya muri Reuters. Nta mpamvu bigeze bamubwira itumye acibwa muri DRC!

Uyu mugore yari amaze igihe gito atangiye no gukorera Reuters nk’uko RFI yabyanditse ku rubuga rwayo.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Rolley yahamagajwe ku Biro bishinzwe abinjira n’abasohoka, ahageze bamwaka passport ye, abasirikare baramuherekeza bamwuriza indege ijya Addis Ababa, aho ahita afata indi imucyura iwabo i Paris.

Yirukanywe mu buryo bita ‘manu militari’ ni ukuvuga hakoreshejwe ikiganza, imbaraga za gisirikare.

- Advertisement -

Reuters ivuga ko uriya mugore azakomeza gukurikirana ibibera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kandi ko azabikora kinyamwuga, nta ruhande ahengamiyemo cyangwa ngo yirengagize.

Sonia Rolley

Sonia Rolley  yari aherutse gutangaza inkuru icukumbuye ku inyerezwa ry’amafaranga menshi  yibwe mu cyo abanyamakuru bise ‘Congo Hold Up’.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version