Umunyamakuru Wamamaye Kuri CNN Witwa Quest Yasuye Ibirunga

Uwo ni Richard Austin Quest. Yari aherutse gutangaza ko agiye gusura u Rwanda. Hari amafoto ari kuri Twitter yifotoreje  hamwe mu hantu nyaburanga ho mu Birunga by’u Rwanda ‘yambaye agapfumunwa’

Umunyamakuru Richard Austin Quest ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’Icyumweru.

Bwana Richard Austin Quest usanzwe ari umwe mu banditsi bakuru ba CNN ishami ry’ubucuruzi .

Tariki 06, Gashyantare aherutse kwandika ko ari mu nzura aza mu Rwanda. Quest ni umwe mu banyamakuru bakomeye  mur USA bakorera kandi bakoreye ibigo by’itangazamakuru bikomeye.

- Advertisement -

Richard Austin Quest yavutse tariki 09, Werurwe, 1962 akaba akomoka mu Bwongereza. Yakoreye ibinyamakuru bikomeye kandi abitangira akimenyereza umurimo w’itangazamakuru.

Yimenyereje  umurimo w’itangazamakuru kuri BBC, icyo gihe hakaba hari muri 1985. Nyuma yaje kujya mu ishami rya BBC rikorera New York rikora ku bukungu .

Quest yatangiye gukorera CNN muri 2001 atangiza ikiganiro yise Business International, nyuma yaje kwaguka mu kazi ke akajya avuga no kuri Politiki cyane cyane iyerekeye amatora y’Umukuru w’Igihugu muri USA.

Kubera ko ari Umuyahudi yigeze kwanga akazi yari ahawe n’ubuyobozi bwa Al Jazeera bwamusabaga kuza kuyobora Ishami ryayo ry’Icyongereza.

Icyo gihe hari muri 2006.

Richard Austin Quest asanzwe kandi ari umukozi wa CNN ushinzwe gukora inkuru ku ngendo z’indege ndetse muri 2014 yakoze inkuru ndende ku izimira ry’indege y’ikigo Malaysia Airlines Flights 370( MH370).

Afite ikiganiro gihoraho kuri CNN yise QuestCNN.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version