Umunyamakuru w’Icyamamare Ku Isi Larry King YAPFUYE

Inkuru ibabaje ku rwego mpuzamahanga iravuga ko umunyamakuru w’icyamamare wakoreye CNN mu myaka 25 witwa Larry King yapfuye azize COVID-19.

Larry King yari amaze igihe mu bitaro by’i Los Angeles, California, USA. Niwe munyamakuru wa CNN wamamaye kurusha abandi kugeza ubu. Larry King  yamaze imyaka 25 akora ikiganiro yakiriyemo abantu bakomeye kurusha abandi ku isi kiswe Larry King Live.

Larry King ubu  afite imyaka 87 y’amavuko. CNN ivuga ko yari arembeye mu bitaro byiswe Cedars Sinai Medical Center aho arwariye icyorezo COVID-19.

Amazina ye nyayo ni Lawrence Harvey Zeiger, yavutse tariki 19 mu Ugushyingo, 1933.

- Advertisement -

Yavukiye mu gace k’abakire kitwa Brooklyn muri Leta ya New York, USA.

Ikiganiro Larry King Live cyagaragayemo abatumirwa bari mu banyacyubahiro bakomeye kurusha abandi ku isi n’ibyamamare mpuzamahanga.

Ingero nke zabo ni uwahoze ayobora Iran witwa Mahmoud Ahmadinejad, Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin, Georges W.Bush na madamu we Laure Bush, Barack Obama, Donald na Melanie Trump, Mohamar Kaddafi, umuhanzi Tina Turner, Morgan Freeman, Oprah Winfrey, Mike Tyson, Billy Graham, Monika Lewinsky n’abandi benshi.

Muri 1992 yahaye ikiganiro umugabo witwa Mark David Chapman wishe icyamamare kitwa John Lennon ( amazina ye yose ni John Winston Ono Lennon).

John Lennon yari umuhanzi w’Umwongereza wandikaga indirimbo, akazicuranga mu itsinda ritazibagirana ryitwaga The Beatles  ndetse akaba n’impirimbanyi y’amahoro.

Mark David Chapman yishe John Lennon amutsinze hafi y’iwe[kwa Lennon].

Hari tariki 09, Ukuboza, 1980, Lennon yari atuye i Dakota.

Ibanga rya King mu kubaza ibibazo byiza…

Larry King ari mu banyamakuru bagizwe ibyamamare n’uburyo bwabo bwo kubaza ndetse no gutuma umutumirwa yumva yisanga mu kiganiro.

Yakiraga abashyitsi muri studio za CNN yambaye ishati y’amaboko maremare yatebeje, akayirenzaho imishumi yafataga ku mpande zombi z’ipantalo( imbere n’inyuma bita amaburuteri) ubundi akambara amadarubindi ye akifata neza , amaboko ayabusanyije agahanga amaso mu kinyabupfura uwo baganira ubundi akamubaza.

Larry King yabazaga ibibazo byoroshye gusubiza.  Ntabwo yibandaga cyane ku kubaza ibyegeranyo, imibare n’ibindi bituma umutumirwa atinda gusubiza agishakisha igisubizo, ahubwo yabazaga ikibazo cyumvikana, kigusha ku ngingo bigatuma umutumirwa yirekura agasubiza.

Uko kwirekura k’umutumirwa kwaterwaga n’imvugo ya Larry King  irimo urugwiro kandi igusha ku ngingo.

Umuntu umwe yigeze kumubaza ibanga akoresha abaza abatumirwa, undi[King] amusubiza ko ibanga ari ukwishyira mu mwanya w’ubazwa ukamubaza ikibazo warangije kwiyumvisha icyo agusubiza n’uburyo ari bukigusubizemo.

Kuri we kubaza umuntu ikibazo kandi nawe wumva ko bakikubajije wagisubiza ugishidikanyaho cyangwa ufite ingingimira ni ubuswa.

Yemeza ko  umutumirwa ariwe uba inkuru kurusha ko inkuru itegurwa n’ubaza.

Yasubije ko umunyamakuru mwiza agomba kwirinda kubaza ibibazo bidahuje n’igihe, ngo usange aratandukira akabaza ibintu impitagihe cyangwa se akabaza ibintu byo mu gihe kizaza ariko atabanje kubisasira akoresheje ibiriho muri icyo gihe abazamo ikibazo runaka.

Yongeyeho ko iyo umutumirwa umubajije ikibazo akagihunga kandi wowe ukeneye igisubizo kidaciye ku ruhande, umunyamakuru uzi kubaza ahitamo kumubaza impamvu asubije atyo(ati: Kuki ari uko bimeze?) aho kugira ngo yongere asubiremo ikibazo yamubajije mbere.

Kongera gusubira mu kibazo wari wabajije umutumirwa mbere bituma yumva ko ari imbere y’umugenza cyangwa umushinjacyaha aho kugira ngo yumve ko ari kuganira n’umunyamakuru umubaza ibibazo amwubashye kandi abariza abaturage.

Mu gihe ubaza umuntu, mutege amatwi, umurebe mu maso…

Iyi ni inama ya Larry King.

Avuga ko iyo ubaza umutumirwa, uba ugomba kumwubaha, ukirinda kurangara ngo umukureho amaso.

Murebe mu maso, ariko udakambije agahanga, umwereke ko muri kuganira bya gicuti, kandi umureke agusubize uko ashaka.

Urugero uzashoboramo kuyobora ikiganiro mu mirerere nk’iyo nirwo ruzereka abakumva, abakureba cyangwa abakureba bakanakumva ko uri umuhanga mu kubaza.

Larry King yemezaga  ko imbuto z’umugisha zera ku giti cy’umuruho, bityo ko kugira ngo umuntu agire icyo ageraho mu kazi akora kose aba agomba kubyitoza igihe kirekire.

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version