Umunyamerika N’Umunya Canada Bambukiranyije u Rwanda Mo Kabiri N’Amaguru

Abagabo babiri baherutse kwiyemeza kuzaca agahigo kwambukiranya u Rwanda mo kabiri bagenda n’amaguru. Bifuzaga kuhakora urugendo rwihuse kurusha izindi k’uburyo rwazandikwa mu gitabo by’abaciye uduhigo kitwa Guinness World Record.

Umwe muri bo witwa  Luke Forelle wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Yandikiye Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere, RDB, avuga ko basanze byaba byiza urugendo rwabo ruciye ahantu hari ibintu by’ubwiza nyaburanga kugira ngo bazagire n’uruhare mu kubimenyekanisha muri gahunda ya Visit Rwanda.

Aho harimo no ku biyaga bya Burera na Ruhondo biri mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

- Advertisement -

Bagombaga kandi no guca muri Pariki y’Ibirunga ndetse no mu bindi bice bigana ku Kiyaga cya Kivu.

Forelle yavuze ko muri urwo rugendo rwabo aho bacaga hose bagombaga kugira ibyo bafotora, bakabyandika kandi bakabishyira ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo babisangize abakunzi babo benshi bari hirya no hino ku isi.

Mu kwiyemeza kwabo kandi, bariya bagabo bavugaga ko nibarangiza kwesa umuhigo, bizatinyura n’abandi bantu bakaza kugera ikirenge mu cyabo bakambuka u Rwanda cyangwa bagahitamo izindi nzira zatuma barushaho kwereka amahanga ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda.

Aba bagabo mu minsi itanu bari barangije urugendo rwabo rureshya na kilometero 500.

Barutangiriye Kagitumba mu Karere ka Nyagatare barurangiriza muri Ruhwa mu Karere ka Rusizi.

Luke Forelle wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yari ari kumwe na mugenzi we witwa Elliot Berenger.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version