Perezida W’u Burundi Yasenze Imana Ngo Igushe Imvura Mu Gihugu

Umukuru w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasengeye igihugu cye n’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba ngo Imana ifashe mu muhati wo kuhagarura amahoro, kandi igushirize imvura abaturage be beze.

Niwe uyobora uyu Muryango muri iki gihe.

Ku rundi ruhande ariko ingabo ze zoherejwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ngo zifatanye n’izindi kuhagarura amahoro amaze imyaka myinshi yarahabuze.

Mu masengesho ye kandi yasabye Imana kwita kubagizweho ingaruka n’intambara ziri hirya no hino ku isi.

- Kwmamaza -

Evariste Ndayishimiye yasabye Imana gufasha Abarundi gukomeza kunga ubumwe, bakabana mu rukundo no mu bufatanye bugamije guteza imbere igihugu cyabo.

Yasabye Imana kurinda Abarundi amadayimoni.

Umukuru w’u Burundi yasabye Imana kugusha imvura Abarundi bakeza kandi igaha umugisha ubutaka bwa kiriya gihugu bukera kugira ngo abaturage bazabone ikibatunga mu gihe kiri imbere.

Uretse kuba Imana yashaka ko imvura igwa ikagwa, ariko ubusanzwe kugwa kwayo guterwa n’ibintu bitandukanye birimo ubuhehehere bw’umwuka, umuyaga, ubutumburuke, amashyamba ndetse n’izuba.

Perezida w’u Burundi yashimiye abaturage bo muri Kirundo bari baje kumwakira no gufatanya nawe gusengera igihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version