Umunyamerika Ukinira APR BBC Yabaye Umunyarwanda

Obadiah Noel umukinnyi wakiniye APR Basketball Club mu mikino ya Basketball Africa League [BAL], yatangaje ko yishimiye kuba Umunyarwanda nyuma yo guhabwa indangamuntu nyarwanda.

Uyu musore w’imyaka 26 yanditse kuri Instagram ko ari inzozi yakabije.

Ati: “Nshimishijwe no kuba Umunyarwanda.”

Uyu Munyamerika yabaye n’Umunyarwanda

Uyu musore yakinnye neza mu mikino APR BBC iherutse gukina muri BAL yaberaga muri Afurika y’Epfo ari naho iya nyuma y’iri rushanwa yabereye.

- Kwmamaza -

Yagize uruhare rugagaragara mu kugeza APR BBC muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa.

Obadiah Noel yavutse Tariki 28, Kamena, 1999, avukira ahitwa Frederick muri Leta ya Maryland, USA.

Mu mashuri yisumbuye niho yatangiriye gukina Basketball ndetse yigeze no kuba umukinnyi watsinze byinshi ahitwa UMass Lowell.

Yarangije amashuri yisumbuye atsinze ibitego byose hamwe 1,500.

Mu mwaka wa 2021 yashyizwe ku rutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi bemewe muri NBA(National Basketball Association) akinira Raptors 905 na Westchester Knicks yo mu itsinda G rya NBA League.

Mu mwaka wa 2024 nibwo yatangiye gukinira APR BBC aza kuba umwe muri ba myugariro bitwaye neza muri BAL 2025.

Abamuzi bavuga ko ari umwe mu bakinnyi bafite impano yo kumenya gutsinda no mu mimerere igoye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto