Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyamerika Yanduye Imbasa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umunyamerika Yanduye Imbasa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 July 2022 12:18 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugabo utatangajwe amazina niwe Munyamerika wa mbere wanduye imbasa mu myaka irenga 10 ishize. Kuba uriya mugabo yanduye iriya ndwara isa n’iyacitse ku isi ni ikintu cyatumye abakora mu nzego z’ubuzima bikanga.

Bafite impungenge ko virusi itera imbasa yaba yagarukanye imbaraga zidasanzwe.

Uwanduye ni umwe mu baturage ba Leta ya New York w’ahitwa Rockland County.

Imbasa ituma imitsi n’imikaya  bitakaza ubushobozi bwo gukora. Ni ibyo bita  paralysis.

Inzego z’ubuzima zivuga ko bishoboka ko uriya mugabo atigeze akingirwa iriya ndwara akiri umwana.

Umunyamerika waherukaga kandura iriya virusi yagaragaye mu mwaka wa 2013.

Mu myaka ya 1950 imbasa yigeze guca ibintu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yanduza abantu benshi.

Guverinoma yahise itangiza umurimo wamaze igihe wo gukingira abaturage k’uburyo mu mwaka wa 1955 hafi ya bose bari barakingiwe imbasa.

Imyaka yakurikiyeho yatumye ubwandu bw’imbasa bujya hasi k’uburyo mu mwaka wa 1979 imbasa yafatwaga nk’iyarangiye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Imbasa ni indwara ikomeye kuko iyo itishe uwo yafashe, ishobora kumumugaza burundu.

Abana b’Abanyamerika bahabwa urukingo rw’imbasa inshuro enye. Urukingo rwa mbere baruhabwa bafite amezi abiri.

Ikigo cy’Amerika gishinzwe kurwanya indwara n’ibyorezo kitwa US Center for Diseased Control and Prevention kivuga ko abana b’Abanyamerika bakingirwa imbasa inshuro enye.

Amakuru y’uko uriya muturage yanduye imbasa yatumye inzego z’ubuzima zo muri kiriya gihugu zitangiza gahunda yo gukingira abaturage.

Yatangiye kuri uyu wa Gatanu taliki 22, ikazarangira taliki 25,Nyakanga, 2022.

Ku isi ahantu hakigaragara imbasa kurusha ahandi ni muri Afghanistan na Pakistan.

BBC yanditse ko mu Bwongereza n’aho ababyeyi basabwe kureba niba abana babo bose barafashe inkingo zuzuye z’imbasa, abatarazifashe bakabikora.

TAGGED:AmerikafeaturedImbasaIndwaraUmugabo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inama Ku Bibazo Bya DRC Zirakomeje
Next Article ‘Umutekano Uhagaze Neza Mu Gihugu No Ku Nkiko Zacyo’-Minisitiri W’Umutekano Gasana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?