Umunyapolitiki Utavuga Rumwe na Leta Ya Tanzania Yagejejwe Imbere Y’Urukiko

Freeman Mbowe uyobora Ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Tanzania ryitwa CHADEMA yaraye agejejwe imbere y’Urukiko rw’ibanze rw’i Kisutu muri Dar es Salaam ngo aburane ku cyaha cyo gushaka guteza imidugararo mu baturage binyuze mu gutegura imyigaragambyo.

Yafashwe tariki 12, Nyakanga, 2021 ubwo yari ari kumwe n’abanyamakuru mu kiganiro yari yateguye kugirana nabo ngo abagezeho imigambi ye yo guhamagararira abaturage kwigaragambya basaba ko hari impinduka zakorwa mu Itegeko nshinga

Icyo gihe yafatiwe i Mwanza.

Umwe mu miryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International yahise isohora itangazo ryamagana ifatwa rye.

- Advertisement -

Afatwa yari ari kumwe n’abandi banyapolitiki basangiye ishyaka bagera ku 10.

Umwe mu bahanga muri Politiki witwa Roland Ebole yabwiye RFI ko ifatwa rya Mbowe rishingiye ku mpamvu za Politiki.

Polisi  ya Tanzania yafashe uriya mugabo hamwe na bariya bantu batatu ibashinja ibyaha twavuze haruguru byakozwe hagati ya Gicurasi na Kamena, 2021.

Abavuga ko baharanira uburenganzira bwa muntu muri Tanzania bavuga ko ibyo gufunga abatavuga rumwe n’ishyaka riyoboye Tanzania bamaze iminsi bafatwa bagafungwa ariko nyuma bakaza gufungurwa.

Batanga urugero rw’umunyamakuru ukora inkuru zicumbuye witwa Eric Kabendera wafunzwe akaza gufungurwa, bidateye kabiri akongera gufungwa akaza nanone gufungwa, bityo bakavuga ko Tanzania ibikora igamije kubasiragiza no kubahungabanya mu mutwe kugira ngo bareke ibyo bakora.

 Roland Ebole avuga ko ubu ari bwo buryo buri gukoreshwa mu gucecekesha Bwana Freeman Mbowe.

Kuri uyu wa Kane tariki 05, Kamena, 2021 mu bice bimwe na bimwe bya Tanzania hataganyijwe imyigaragambyo yo kwamagana ifatwa rya Freeman Mbowe no gusaba ko arekurwa ‘nta yandi mananiza.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version