Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyarwanda Agiye Guhinga Hegitari 2000 Z’Urusenda Muri Zimbabwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubucuruzi Mpuzamahanga

Umunyarwanda Agiye Guhinga Hegitari 2000 Z’Urusenda Muri Zimbabwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 November 2021 10:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Diego Twahirwa usanzwe ayobora Ikigo gihinga kikanagurisha urusenda gikorera mu Bugesera kitwa Gashora Farm yahawe ubutaka bungana na Hegitari 2000 muri Zimbabwe ngo azihingeho urusenda.

Amasezerano yo guhabwa iriya sambu yasinywe hagati y’ikigo cyo muri Zimbabwe kitwa Shumbatafari n’ikigo Gashora Farm, akaba aherutse gusinyirwa i Kigali.

Isinywa ryayo ryabaye nyuma y’Inama y’abashoramari b’ibihugu byombi iherutse guteranira i Kigali, ikaba yaranitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Twahirwa yabwiye The New Times ko ariya masezerano azafasha u Rwanda kubona umusaruro uhagije wo kujyana ku isoko mpuzamahanga ricyeneye urusenda ku bwinshi.

Igihugu kigura urusenda rwinshi rw’u Rwanda ni u Bushinwa.

Ikintu cyose wiyemeje kugurisha mu Bushinwa ugomba kuba uzi ko ufite umusaruro wacyo uhagije. 

Yagize ati: “ Amahirwe dufite ni uko mu gihe cy’impeshyi tuzajya duhinga muri Zimbabwe, hanyuma impeshyi y’aho yatangira tugahindukira tugahinga iwacu mu Rwanda.”

Urusenda rwera i Gashora rugurishwa no mu Burayi.

Twahirwa avuga ko muri iki gihe afitanye amasezerano y’ubucuruzi bw’urusenda n’Abashinwa, ayo masezerano akaba akubiye mu kiswe International Import Agreement.

Gashora Farm igomba koherereza u Bushinwa toni ziri hagati ya 10,000 na 50,000 z’urusenda.

Mu masezerano impande zombi zasinyanye harimo ingingo y’uko Gashora Farm izashaka isoko n’aho Shumbatafari Agriculture yo igatanga ubutaka n’abahanga mu guhinga urusenda.

Zimbabwe ni igihugu kinini kiri muri Afurika y’Amajyepfo

Madamu Valentine Tapfumaneyi uyobora kiriya kigo cyo muri Zimbabwe avuga ko imikoranire ya Shumbatafari na Gashora Farm izafasha abaturage bo mu gace ruriya rusenda ruzahingwamo kubona akazi bakinjiza amafaranga .

Tapfumaneyi avuga ko barangije kwitegura imikoranire ndetse n’ibikoresho byamaze gushyirwa ku murongo.

Yemeza ko gukorana na Gashora Farm ari ikintu kiza kizafasha ba rwiyemezamirimo ba Zimbabwe gukorana n’u Rwanda nk’igihugu kiri kwaguka mu bucuruzi mpuzamahanga.

Hagati aho u Rwanda rufite ubundi butaka rukoreraho ubuhinzi muri Centrafrique…

Mu mpera za Kanama, 2021 i Bangui mu Murwa mukuru wa Centrafrique hasinyiwe amasezerano hagati ya kiriya gihugu n’u Rwanda.

Ni amasezerano yahaga u Rwanda ubutaka bungana na Hegitari 70.500 bwo guhingaho kijyambere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostrome yasobanuye iby’ariya masezerano, avuga  ko ari ay’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye biri mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere.

Centrafrique nayo yahaye u Rwanda ubutaka bwo guhinga bwa hegitari zirenga ibihumbi 70

Ngo ariya masezerano azamara imyaka itanu ishobora kongerwa.

Muri yo harimo ingingo zijyanye n’ubushakashatsi mu buhinzi, gukoresha neza ubutaka no kubucunga, gukoresha neza amazi n’ubutaka, gutubura no gukoresha imbuto zujuje ubuziranenge kandi zitanga umusaruro ufatika.

Harimo no kurinda ibihingwa n’ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ubworozi bw’amafi n’uburobyi, guhanga imishinga ishingiye ku buhinzi no gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Abanyarwanda biyemeje kuzabyaza umusaruro ubutaka bahawe mu mahanga

Centrafrique ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika yo Hagati bifite ubutaka bunini cyane ariko budatuwe.

Kuba budatuwe bituma budahingwa.

Ubuso bungana na Hegitari miliyoni 30 ntibubyazwa umusaruro.

TAGGED:CentrafriquefeaturedGashoraKagameTwahirwaUbuhinziUrusendaZimbabwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imyanzuro Yafatiwe Muri G20 Y’I Roma
Next Article Ihurizo Ku Banyarwanda Icyenda Barekuwe Na ICTR Baheze Muri Tanzania
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?