Umunyarwanda Agiye Guhinga Hegitari 2000 Z’Urusenda Muri Zimbabwe

Diego Twahirwa usanzwe ayobora Ikigo gihinga kikanagurisha urusenda gikorera mu Bugesera kitwa Gashora Farm yahawe ubutaka bungana na Hegitari 2000 muri Zimbabwe ngo azihingeho urusenda.

Amasezerano yo guhabwa iriya sambu yasinywe hagati y’ikigo cyo muri Zimbabwe kitwa Shumbatafari n’ikigo Gashora Farm, akaba aherutse gusinyirwa i Kigali.

Isinywa ryayo ryabaye nyuma y’Inama y’abashoramari b’ibihugu byombi iherutse guteranira i Kigali, ikaba yaranitabiriwe na Perezida Paul Kagame.

Twahirwa yabwiye The New Times ko ariya masezerano azafasha u Rwanda kubona umusaruro uhagije wo kujyana ku isoko mpuzamahanga ricyeneye urusenda ku bwinshi.

- Advertisement -

Igihugu kigura urusenda rwinshi rw’u Rwanda ni u Bushinwa.

Ikintu cyose wiyemeje kugurisha mu Bushinwa ugomba kuba uzi ko ufite umusaruro wacyo uhagije. 

Yagize ati: “ Amahirwe dufite ni uko mu gihe cy’impeshyi tuzajya duhinga muri Zimbabwe, hanyuma impeshyi y’aho yatangira tugahindukira tugahinga iwacu mu Rwanda.”

Urusenda rwera i Gashora rugurishwa no mu Burayi.

Twahirwa avuga ko muri iki gihe afitanye amasezerano y’ubucuruzi bw’urusenda n’Abashinwa, ayo masezerano akaba akubiye mu kiswe International Import Agreement.

Gashora Farm igomba koherereza u Bushinwa toni ziri hagati ya 10,000 na 50,000 z’urusenda.

Mu masezerano impande zombi zasinyanye harimo ingingo y’uko Gashora Farm izashaka isoko n’aho Shumbatafari Agriculture yo igatanga ubutaka n’abahanga mu guhinga urusenda.

Zimbabwe ni igihugu kinini kiri muri Afurika y’Amajyepfo

Madamu Valentine Tapfumaneyi uyobora kiriya kigo cyo muri Zimbabwe avuga ko imikoranire ya Shumbatafari na Gashora Farm izafasha abaturage bo mu gace ruriya rusenda ruzahingwamo kubona akazi bakinjiza amafaranga .

Tapfumaneyi avuga ko barangije kwitegura imikoranire ndetse n’ibikoresho byamaze gushyirwa ku murongo.

Yemeza ko gukorana na Gashora Farm ari ikintu kiza kizafasha ba rwiyemezamirimo ba Zimbabwe gukorana n’u Rwanda nk’igihugu kiri kwaguka mu bucuruzi mpuzamahanga.

Hagati aho u Rwanda rufite ubundi butaka rukoreraho ubuhinzi muri Centrafrique…

Mu mpera za Kanama, 2021 i Bangui mu Murwa mukuru wa Centrafrique hasinyiwe amasezerano hagati ya kiriya gihugu n’u Rwanda.

Ni amasezerano yahaga u Rwanda ubutaka bungana na Hegitari 70.500 bwo guhingaho kijyambere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostrome yasobanuye iby’ariya masezerano, avuga  ko ari ay’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye biri mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere.

Centrafrique nayo yahaye u Rwanda ubutaka bwo guhinga bwa hegitari zirenga ibihumbi 70

Ngo ariya masezerano azamara imyaka itanu ishobora kongerwa.

Muri yo harimo ingingo zijyanye n’ubushakashatsi mu buhinzi, gukoresha neza ubutaka no kubucunga, gukoresha neza amazi n’ubutaka, gutubura no gukoresha imbuto zujuje ubuziranenge kandi zitanga umusaruro ufatika.

Harimo no kurinda ibihingwa n’ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ubworozi bw’amafi n’uburobyi, guhanga imishinga ishingiye ku buhinzi no gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Abanyarwanda biyemeje kuzabyaza umusaruro ubutaka bahawe mu mahanga

Centrafrique ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika yo Hagati bifite ubutaka bunini cyane ariko budatuwe.

Kuba budatuwe bituma budahingwa.

Ubuso bungana na Hegitari miliyoni 30 ntibubyazwa umusaruro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version