Nzayirata Etienne uherutse gutsinda abo bahari bahanganye mu irushanwa ryiswe WAKA The Fittest 2025 ryahuje abo mu Karere u Rwanda ruherereyemo agiye kuruhagararira mu Misiri.
Asanzwe akina umukino wo guterura ibiremereye bikozwe mu ngeri nyinshi, ibyo bita Crossfit.
Uwukina aba agomba guterura ibyuma mu buryo butandukanye, burimo kuba agaramye, asutamye, yunamye cyangwa ari mu yindi mimerere ibimwemerera.
Yabwiye Taarifa Rwanda ko ubwo yarushanwaga na bagenzi be mu ntangiriro z’Ukwakira, 2025, yabatsinze barimo abo mu Rwanda, abo mu DRC n’abo muri Uganda, yegukana umudali wa zahabu.
Abanyarwanda n’abo muri DRC bo ngo yabatsinze rugikubita, asigara ahatanye n’uwo muri Uganda ariko nawe aramuhigika.

Nyuma yo gutsinda, yahise abona uburyo bwo kuzajya guhagararira u Rwanda mu minsi mike iri imbere mu marushanwa azabera mu Misiri.
Ati: “ Iri ni irushanywa rikomeye ngiye gukora ku nshuro ya mbere rizabera mu Misiri ryitwa ELFIT Championships Finals rizamara iminsi itatu. Nakoze amajonjora kuri murandazi, aho batoranya aba mbere 45 baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika.”
Avuga ko uyu mukino awumazemo imyaka ine yatumye awugiriramo ibigwi ku buryo asigaye awutoza abandi.
Akiri muto yateruraga ibyuma mu buryo busanzwe aza kuzamura urwego aho arangirije Kaminuza mu mwaka wa 2021.
Muri uwo mwaka yarahuguwe, ahabwa amasomo amufasha no kuba yawutoza abandi.
Ubushakashatsi yakoreraga kuri murandasi bwamweretse uko muri Amerika bawukira, abona gushyiraho umwete ngo agere ku rwego rwabo.
Imbere mu Rwanda yahakinnye amarushanwa menshi harimo irushanwa ryitwa Kigali Fit Throwdwon ritegurwa na ikigo cy’imyotozo kitwa Kigali Fit akaba ameze gutsinda inshuro ebyiri ni ukuvuga iyo mu mwaka wa 2022, n’iyo mu mwaka wa 2024.
Yitabiriye amarushanwa rya “Genocide Memorial Tournament 2024” mu kiciro ya Olympic Weightlifting naho ahaba uwa mbere.

Ku byerekeye irushanwa azitabira mu Misiri, yabwiye Taarifa Rwanda ko ari kuritagurana umutima we wose.
Ati: “Ni irushanywa kuri njye nita ko ari uburyo bwo kwerekana amahanga ko mu Rwanda dushoboye iyi siporo ya CrossFit ku rwego mpuzamahanga.”
Abifitemo imbogamizi
Avuga ko kwitabira irushanywa nkaryo ari iby’agaciro ariko akavuga ko afite ubushobozi buke bwo kuzabona uko agera mu Misiri akahamara iriya minsi kuko amikoro ashobora kumubaya iyanga.
Asanga bizagorana kuko muri iyo minsi itatu azaba akeneye kubaho kandi ari kumwe n’umutoza we.

Nzayirata ati: “ Nzajyanayo ishema no kwiyemeza gutsinda gusa mfite imbogamizi z’ubushobozi buke bw’amikoro yazamfasha njye n’umutoza kubona indyo ikwiye ku muntu uterura ibyuma, kurara muri hoteli z’igihugu nka Misiri muri iriya minsi yose. Hagize untera inkunga yaba agize neza.”
Yifuza ko uwagira icyo amurushije uwo ari we wese yamwunganira kuko n’iminsi yo gukina iri kwegereza buhoro buhoro.
Avuga ko haramutse hari ushatse kumufasha yabicisha ku rubuga rwa murandasi yahanze yise ‘teamrwanda.com’.
Etienne Nzayirata asaba urubyiruko kwita ku buzima bwarwo rukirinda ibisindisha n’ibindi bituma abantu bacika intege, ubuzima bukaba bubi.
Asanga siporo ari kimwe mu byabafasha kuzagera ku ntego biyemeje nibatabibangikanya n’ibindi birangaza.


