Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyarwanda Yagongesheje Mugenzi We Imashini Imana Ikinga Ukuboko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umunyarwanda Yagongesheje Mugenzi We Imashini Imana Ikinga Ukuboko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 November 2023 9:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umushoferi witwa Vianney Tuyizere wi’imyaka 34 y’amavuko aravugwaho kugongesha mugenzi we imashini ikora umuhanda ariko Imana ikinga akaboko.

Bombi bakorera sosiyete y’Abashinwa ikora imihanda yitwa Hunan Road & Bridge Construction CO. Ltd.

Amakuru y’uko ibi byagenze n’uko byatangiye avuga ko umushoferi witwa Tuyizere Vianney w’imyaka 34 utwara imashini ihinga, yafatiwe mu cyuho na mugenzi we Kayiranga Emmanuel, na we w’imyaka 34 yiba mazutu.

Icyo gihe hari mu Mudugudu wa Giko, Akagari ka Gaseke, Umurenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero , hari ku wa Mbere taliki 06/11/2023.

Tuyizere Vianney utwara imashini ya Sosiyete y’Abashinwa Hunan Road & Bridge Construction CO. Ltd ikora umuhanda Nyange-Rambura, yagonze  ‘ku bushake’ Kayiranga Emmanuel utwara imodoka ya Pick Up nayo y’Abashinwa.

Bivugwa ko yasanze Kayiranga aho yari aparitse amugonga mu rubavu rw’iburyo akoresheje imashini atwara ashaka kumwica.

Abavuga ko yabishakaga babishingira ku ngingo y’uko uwari utwaye torotoro yakomeje gusatira iriya modoka irimo uriya musore akomeza kuyisunika agira ngo ayisundure mu mukingo.

Ngo yabonye byanze ava mu modoka afata amabuye akubita ikirahure cy’imbere kugira ngo Kayiranga ave mu modoka undi arabyanga.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye bagenzi bacu b’ UMUSEKE bakorera muri Ngororero  ko iby’iki kibazo bakimenye kandi bari kugikurikirana.

Ati “Ikibazo kiri gukurikiranwa, ukekwaho icyaha yahise atoroka, ari gushakishwa.”

Kayiranga wakomeretse yoherejwe kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyange.

Uriya Tuyizere we yahise yiruka ata imashini aho ngaho.

Amakuru avuga ko ijerekani ya mazuru Tuyizere yari yayibitse mu rugo rw’umuturage witwa Nyinawamahora Séraphine, ariko yayihabikije uwo nyiri urugo adahari.

Ubuyobozi bwafashe iyo mazutu biyisubiza sosiyete y’Abashinwa.

TAGGED:ImashiniNgororeroRIBUmuvugizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gasana Agiye Kwitaba Urukiko Rw’Ibanze Rwa Nyagatare
Next Article Polisi Yafashe Abantu 30 Biyise ABAHEBYI
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?