Umunyarwanda Yahawe Inshingano Mu Bapolisi Ba UN Muri Sudani Y’Epfo

Assistant Commissioner of Police ( ACP) Ferry Bahizi Rutagerura wari usanzwe uyobora Abapolisi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yatsindiye kuyobora ishami rishinzwe ibikorwa mu bapolisi b’Umuryango w’Abibumbye bakorera mu Sudani y’Epfo, UNMIS.

ACP Rutagerura asimbuye kuri izi nshingano umunya Ghana witwa Francis Yiribaare.

Umuhango wo guhererekanya inshingano hagati y’aba bagabo bombi wabereye ku cyicaro cya UNMIS kiri i Juba mu Murwa mukuru wa Sudani y’Epfo.

Wari uyobowe na  Komiseri wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’epfo, Madamu Christine Fossen ari kumwe na Komiseri Wungirije, Rajender Pal Upadhyaya.

- Advertisement -

Madamu Fossen yasobanuriye Umuyobozi mushya ushinzwe ibikorwa ku miterere rusange y’akazi n’uko ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye buhagaze.

Yamwifurije kuzasohoza neza  inshingano ze zo kureberera ibikorwa byose bya Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo.

ACP Ferry Bahizi Rutagerura  yijeje abari aho ko azakora uko ashoboye, inshingano ze akazisohoza neza.

Ngo ni umwanya abonye wo gutanga umusanzu mu guharanira amahoro, umutekano n’ituze ry’abaturage ba Sudani y’Epfo.

Nyuma yaje kugirana inama ye ya mbere n’abashinzwe ibikorwa mu mashami agize Polisi y’Umuryango w’Abibumbye abasaba kubumbatira indangagaciro z’Umuryango w’abibumbye.

Yanabashimiye ubwitange bwabo n’uburyo bakorera ku ntego.

Muri iyo nama harebwe ku bikorwa by’ibanze  n’uburyo bwo gucyemura ibibazo bibangamira iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa rya manda ya Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo.

Ubwo ACP Rutagerura yakirwaga na bagenzi be bayobora UNMISS

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa aza ku mwanya wa kane mu nzego z’ubuyobozi za Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’epfo.

Ni  nyuma ya Komiseri wa Polisi, Komiseri wungirije na Komiseri ushinzwe abakozi.

Si ubwa mbere umupolisi mukuru w’u Rwanda ayoboye abandi bapolisi bakorera UN mu nzego zitandukanye.

Mu myaka yashize, Commissioner of Police( CP) Bruce Munyambo yigeze kuyobora aba bapolisi bakoreraga muri Sudani y’Epfo mu butumwa bwiswe UNMISS.

Undi mupolisi mukuru ku rwego rwa ba Commissioner wigeze kuyobora itsinda ry’abapolisi bakoraga akazi mu butumwa batumwemo na UN ni Assistant Commissioner of Police( ACP) Teddy Ruyenzi.

Inshingano za Polisi ya UN:

Polisi y’Umuryango w’Abibumbye ni rimwe mu mashami yawo agira uruhare runini mu kugarura amahoro aho yabuze.

Kugeza ubu abapolisi baryo 11,530 boherejwe hirya no hino ku isi mu bihugu 90 kugarura yo amahoro no kureba uko yabungwabungwa kugeza ubwo za Leta zizaba zikora neza zikayicungira.

Bari mu butumwa 11 busanzwe n’ubundi butandatu budasanzwe bita ‘special political missions.’

Inshingano nkuru ya Polisi ya UN ni kuzamurira ubushobozi za Leta zikiva mu bibazo by’umutekano muke kugira ngo ziwubake, kandi zizashobore kuwungabunga igihe abapolisi ba UN bazaba baratashye.

Imirimo y’iyi Polisi yatangiye gukorwa mu mwaka 1960.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, abapolisi bayo bagize uruhare mu kugarura amahoro[mu rugero runaka] mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi.

Mu ntangiriro, abapolisi b’iri shami bari bafite inshingano yo gukurikirana uko intambwe ziganisha ku mahoro zaterwaga, ari nako bahugura za Polisi z’ibihugu batabayemo kugira ngo zigire ubushobozi bwo kwiyubakira inzego zazifasha kugarura umutekano.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 1990, nibwo abapolisi ba ririya shami batangiye gukorana bya bugufi n’inzego z’ibihugu bagiye gufasha kugira ngo noneho harebwe uko imikoranire yakongerwamo imbaraga.

Muri iki gihe Polisi ya UN ifite ubushobozi bwo kuba hakoreshwa ingufu mu rwego rwo kurinda ko abasivili bagirirwa nabi n’abantu bateje umutekano mucye mu bihugu boherejwemo.

Polisi ya UN igizwe n’ibice bitandukanye birimo igice gishinzwe za Unites kitwa Formed Police Units (FPU), ba Ofisiye bazo (Individual Police Officers (IPO), imitwe yihariye yayo ndetse n’amatsinda y’abasivili bashinzwe izindi nshingano zirimo gukusanya no gusesengura amakuru ajyanye n’akazi bashinzwe n’abandi bashinzwe ibindi bibazo birimo guhohotera abana n’abagore, gucungira hafi uko amatora akorwa n’ibiyakurikira n’ibindi.

Abapolisi ba UN bakorera muri za Missions 18 ku isi.

Harimo iyo muri Haïti yitwa  (MINUSTAH), muri Sahara y’i Burengerazuba (MINURSO), muri Mali (MINUSMA), i Darfur (UNAMID), muri Liberia (UNMIL), muri Côte d’Ivoire (UNOCI), muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (MONUSCO), ahitwa Abyei muri Sudani y’Epfo(UNISFA), indi yo muri Sudani y’Epfo (UNMISS), muri Libya (UNSMIL), muri Guinea -Bissau (UNIOGBIS), muri Afghanistan (UNAMA) muri Iraq (UNAMI), muri Lebanon (UNIFIL) i Kosovo (UNMIK) no muri Cyprus (UNFICYP).

Iyi Polisi kandi ifite n’akandi kazi ikorera muri Leta ya Timor Leste.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version