Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uzasimbura Kagame Agomba Kuzaba Ameze Ate?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Uzasimbura Kagame Agomba Kuzaba Ameze Ate?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 April 2024 4:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Iki ni ikibazo Perezida Kagame yabajijwe mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Mbere taliki 01, Mata, 2024. Kagame avuga ko umusimbura azaboneka byanze bikunze kandi ko agomba kuzaba umuntu uharanira ko ibyagezweho bikomeza.

Avuga ko uwo muntu azaboneka kandi ko ari Abanyarwanda bagomba kuba ari bo bamwihitiramo

Perezida Kagame avuga ko kuba acyemera kwemera kuyobora Abanyarwanda kuko babimusaba ari uko hari ibitarajya ku murongo ariko ngo ibintu bibaye bimeze neza nawe yaruhuka.

Kagame avuga ko ibyo kuba umuntu yamara imyaka runaka ku butegetsi ubwabyo atari ikibazo ahubwo uko ayobora ari cyo k’ingenzi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Avuga ko atakwirirwa ategereza ko abonwa ko arambiranye ahubwo ko yakwigendera hakiri kare.

Ati: “ Nifuza kuzasiga u Rwanda rutekanye, rufite abaruyobora kandi abarutuye batera imbere”.

Avuga ko muri iki gihe u Rwanda ruri kubaka inzego nyinshi haba mu burezi, mu buzima n’ahandi kandi ko ashaka ko Abanyarwanda babona serivisi mu gihugu cyabp aho kujya muri Kenya cyangwa muri Afurika y’Epfo cyangwa mu Buhinde.

Uzamusimbura ngo agomba kuzaba ari umuntu wihariye kandi ushobora no guteza igihugu imbere kumurusha kuko abantu batandukanye.

Kagame kandi avuga ko abantu bakwiye guhora bumva ko bagomba gukora ibyiza kurushaho.

- Advertisement -

Avuga ko ibyo abantu babona bikorwa atari we ubikora wenyine ahubwo ko bikorwa n’abandi we akaza abihuza,  abiha n’uburyo bikorwa.

Mu kiganiro cye kandi yakomoje ku cyagoye Inkotanyi kuva zatangiza urugamba rwo kubihora u Rwanda, avuga ko icyo kibazo cyabaye icyo gusubiza abantu moral nyuma y’uko abari abayobozi b’ingabo ku rugamba baruguyeho ku ikubitiro.

Avuga ko ikibazo kinini cyabaye kungera gushyira mu ngabo ubushake n’ubushobozi bwo kongera kurwana.

Gupfusha abo bayobozi kandi byabaye mu gihe nta  n’ibikoresho bihagije byo gukomeza kurwana byari bihari.

Byabaye kuba kongera kubaka bundi bushya, ndetse hari abasirikare basubiye inyuma bahungira muri Uganda kuko ari ho hari hafi.

Ati: “ Mu by’ukuri icyo nicyo cyagoranye”.

Abajijwe icyo abona yishimira kuva u Rwanda rwabohorwa kugeza ubu, Perezida Kagame avuga ko n’amafoto abyerekana ko u Rwanda rwateye imbere .

Ashima kandi ko Abanyarwanda babayeho bishimye ntawe ubabaza uwo bari bo kandi ngo n’amajyambere agaragara mu cyaro.

TAGGED:AmajyambereAmatorafeaturedKagameRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Twabwiye Abarokotse Jenoside Ko Nabo Hari Icyo Bagombaga Gutanga- Kagame
Next Article Faye: Perezida Wa Mbere Muto Kurusha Abandi Muri Afurika Ararahira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Frank Joe Mu Gahinda Ko Gupfusha Umugore We

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?