Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyarwanda Yatanze Umunya Uganda Wari Umuzaniye Urumogi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umunyarwanda Yatanze Umunya Uganda Wari Umuzaniye Urumogi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 February 2021 12:59 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugabo witwa Hulbert wo mu Ntara ya Kabare yafatiwe mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kivuye azaniye Umunyarwanda urumogi rupima ibilo 20. Yabwiye itangazamakuru ko uwari wamuhamagaye ari we wamutanze, Polisi iramufata.

Uyu mugabo witwa Tirigwe Hubert avuga ko ari ubwa mbere yari azanye urumogi mu Rwanda, akavuga ko yari yaruzanye arangiwe isoko n’Umunyarwanda wo mu Karere ka Gicumbi.

Yari yasezeranyijwe ko azishyurwa Frw 220 000, ariko afatwa bataramwishyura.

Tiringwe ati: “Navuganye n’umugabo ansaba ko namuzanira itabi, twemeranya ko turi buhurire mu gace bita tampo akampa amafaranga nibwo bahise bamfata.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Avuga ko muri Mutarama, 2021 aribwo atangiye gucururiza urumogi mu Rwanda ariko akavuga ko mbere hari undi mwana waje kurufata muri Uganda.

Tirigwe Hubert wasubizaga mu Rukiga yavuze ko iwabo urumogi barwita ‘Inzayi.’

Abajijwe niba yumva ko ibyo yakoze ari icyaha asubiza ko ikibi cyamubayeho ari uko yafashwe.

Ati: “ Uwankoresheje icyaha ni uwaje ambwira ko ari umuguzi ariko akanteza abashinzwe umutekano bakamfata.”

Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera avuga ko uriya mugabo yari agemuye ibiyobyabwenge ku nshuro ya kabiri, kandi ngo no ku nshuro ya mbere yarafashwe.

- Advertisement -

Avuga ko ibiyobyabwenge byinjira mu Rwanda biturutse mu bihugu bituranye narwo ariko akemeza ko bifite isoko mu Rwanda cyane cyane mu rubyiruko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko Polisi ihora ifata abinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda kandi ngo ikibazo si uko ibifatwa bingana, ahubwo ngo n’iyo hakwinjira ikilo kimwe ubwabyo ni ikibazo ku mutekano n’ubuzima bw’Abanyarwanda.

Itegeko riteganya ibyaha n’amategeko abihana mu Rwanda riteganya ko umuntu uwo ari wese uhinga, ugemura, cyangwa ugurisha ibiyobyabwenge mu kindi gihugu iyo abihamijwe n’urukiko ashobora guhanishwa imyaka iri hagati ya 20 na 25, agacibwa n’ihazabu iri hagati ya Miliyoni Frw 50 na Miliyoni Frw 20.

Ubushakashatsi Taarifa yakoze bwerekana ko hegitari imwe yeraho toni 18 z’urumogi, bivuze ko  urumogi rufite ibilo 20 rwahinzwe ku buso bungana na metero kare 11.

 

TAGGED:featuredKaberaPolisiRwandaUgandaUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muri ‘Kigali Guma Mu Rugo’ Nacuruzaga Amafi- Amag The Black
Next Article Gereza Yarankosoye:P-Fla
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?