Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyarwanda Yavumbuye Agakoko Gashya Gatera Igituntu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umunyarwanda Yavumbuye Agakoko Gashya Gatera Igituntu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 January 2023 9:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Dr.Jean Claude Semuto Ngabonziza ni Umyunyarwanda w’imyaka 40 y’amavuko. Aherutse kuvumbura ubwoko butari buzwi bw’agakoko gatera igituntu kandi avumbura n’uburyo bwo kukarwanya.

Ni ibintu avuga ko bihesha ishema u Rwanda.

Uyu muhanga mu binyabuzima n’imikorere yabyo akaba asanzwe ashinzwe ishami ry’ubushakashatsi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, avuga ko igituntu ari imwe mu ndwara zandura zikunze kwibasira abaturage bo mu bihugu bikennye bitewe ahanini n’imibereho yabo.

Yaje gusanga agomba kubikoraho ubushakashatsi ngo arebe niba nta musanzu yatanga mu kurwanya iyi ndwara yandura kandi yica.

Nyuma yo gukora ubushakashatsi bwimbitse, yaje kuvumbura ubwoko bwa munani(8) bw’agakoko gatera igituntu buzwi nka Lineage 8.

Niwe wabuvumbuye bwa mbere ku isi kuko nta handi bwari bwaranditswe mu bitabo by’abahanga.

Dr. Semuto avuga ko uretse ubushakashatsi ku gakoko gatera igituntu, yakoze ubundi bwagaragaje itandukaniro  mu buryo uburwayi bw’igituntu bwari busanzwe bupimwa bukavurwamo igituntu ku isi yose guhera mu mwaka wa 2010.

Dr.Jean Claude Semuto Ngabonziza ni Umyunyarwanda w’imyaka 40 y’amavuko

Avuga ko ubwo buryo bushya bwo gusuzuma mbere y’uko umurwayi atangira imiti bwatumye mu gihe habonekaga abafite igituntu cy’igikatu bagera ku 100 haboneka abari munsi ya 50.

Yemeza ko ibyo yageze ho muri ubwo bushakashatsi ari ishema ku Rwanda kandi bikaba intambwe ifatika mu buvuzi bw’igituntu.

Igituntu ni indwara yandura. Ikunze kwibasira abantu bafite ubudahangarwa buke kandi irica.

Igituntu kandi kigira amoko kuko hari n’igituntu cy’igikatu kica vuba.

Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC ivuga ko  buri mwaka mu Rwanda haboneka abarwayi bashya b’igituntu bagera ku 6,000 kandi 400 muri bo kikabahitana.

TAGGED:featuredIgituntuIndwaraMugangaRBC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amabuye Y’Agaciro N’Amasambu Niyo Mitungo Ikunze Guhishirwa Mu Rwanda
Next Article Urukiko Rwategetse Ibitaro Bya Faysal Kuriha Indishyi Ya Miliyoni Frw 105
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?