Umugabo wahoze avura ingagi ubu akaba yariyeguriye kwita ku misambi ngo idacika wiwa Dr. Olivier Nsengimana yahembwe £100,000 ni ukuvuga Miliyoni Frw 192 ashimira uwo muhati we.
Igihembo yahawe kitwa 2025 Whitley Gold Award, yagiherewe mu Bwongereza.
Umuhati we watumye imisambi yari iri hafi gukendera yongera gukura, ibaho kandi irororoka iva kuri 300 mu Rwanda hose igera ku misambi 1,293 guhera mu mwaka wa 2015 kugeza ubu.
Muri uwo mwaka nibwo yashinze ikigo Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA) ndetse iki gihembo ni icya kabiri cyo kumushimira uwo muhati we muri ibyo byose.
Mu myaka 10 ishize, Nsengimana yatumye imisambi yari yarafashwe bunyago yororerwa mu ngo z’abantu irekurwa, ijya kwidegembya mu ishyamba bituma yororoka cyane.
Kuyifungirana mu ngo byarayibangamiraga bitaguma itororokera aho ishaka hose.

Mu kibaya cya Rugezi ubu yahahinduye ubuturo ku buryo uhasuye ashimishwa no kuyumva ihiga, akayibona iguruka mu mabara yayo meza cyangwa kuyibona igenda ishayaya.
Kubera ko u Rwanda ari igihugu cy’imisozi miremire, bituma kigira n’ibibaya n’ibisiza birimo amazi atuma imisambi ikunda ahantu nk’aho.
Ibishanga bizwiho kubika amazi, nayo akazavamo amasoko atuma imigezi itemba, aho iciye hagahehera bityo bikagirira akamaro abahinzi n’aborozi.
Nyuma yo guhembwa, Dr. Olivier Nsengimana yavuze ko ashaka kwagura imikoranire n’ibihugu bituranye n’u Rwanda ari byo Tanzania na Uganda ngo harebwe uko ubufatanye mu kurengera ibyo biguruka bwakongerwamo imbaraga.

Ni ibintu bizakorwa binyuze no mu bushake bwa politiki muri ibyo bihugu kugira ngo ibintu bikorwe bifite amategeko n’amabwiriza abigenga.
Amafaranga yakuye mu gihembo cya mbere yahawe mu mwaka wa 2018, Dr. Olivier Nsengimana yayashyize mu gufasha mu gukura imisambi mu ngo z’abaturage igasubizwa mu ishyamba.
Twababwira ko ikibaya ya Rugezi kiri hagati y’ibiyaga bya Burera na Ruhondo.