Umunyarwandakazi Aravugwaho Umubano Na 50 Cent

Chantal( Chanty) Rutayisire( Ifoto@Instagram)

Chantal Rutayisire ni Umunyarwandakazi umaze iminsi yararamaye ku mbunga nkoranyambanga aranugwanugwa gukundana n’umwe mu baraperi bakomeye ku isi witwa 50 Cent.

Ubwo 5O Cent yamurikaga igitabo aherutse kwandika yise The Accomplice yari ari kumwe na Chantal Rutayisire barifotozanya undi asangiza iyo foto abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

Nguwo na 50 Cent

Bidatinze yahise atangaza andi mafoto bari kumwe, bari mu Leta ya Texas, ifite umurwa mukuru witwa Austin.

Icyo gihe Cent yamurikaga inzoga ye ya Champagne yise Le Chemin du Roi n’indi yise ‘Branson Cognac’.

Rutayisire Chantal avuka mu Karere ka Gisagara.

Aherutse gusohora igitabo yise “Smile after Tears” mu Kinyarwanda bivuze “Inseko nyuma y’amarira” kivuga ku buzima bwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yayirokotse ubu akaba afite inseko nziza n’umucyo mu maso.

Asanzwe aba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version