Rwanda: Marburg Imaze Kwica Abantu 11

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko kugeza kuri uyu wa Gatatu taliki 02, Ukwakira, 2024 abantu 11 ari bo bari bamaze guhitanwa n’icyorezo Marburg.

Iki cyorezo bivugwa ko cyageze mu Rwanda mu mpera za Nzeri, 2024 kivuye ahantu kugeza ubu hataratangazwa.

Ku rubuga rwa Minisiteri y’ubuzima kuri X handitse ko abantu banduye iyi ndwara barenga 36, abari kuvurwa bakaba 25.

Ku rundi ruhande hari abarenga 400 bivugwa ko bahuye n’abanduye, bakaba bari gukurikiranwa ngo harebwe niba muri bo ntawe banduje.

Inzego z’ubuzima zivuga ko ziri gukurikirana abo bose kugira ngo bavurwe, bityo batanduza abandi.

Indwara ya Marburg ni indwara ikomeye kuko abo yafashe kenshi na kenshi ibahitana.

Imwe mu ngamba Leta iri gushishikariza abantu gushyira mu bikorwa ni ukwimamakaza isuku.

Isuku cyane cyane iy’ibiganza ni ingenzi kuko ari byo abantu bakoresha imirimo hafi ya yose bityo ibiganza byanduye bikaba irembo ryanduza nyarabyo ndetse n’abandi muri rusange.

Ibiranga umuntu urwaye iriya ndwara ni ukugira umutwe umubabaza cyane, gucibwamo no kuruka, kubabara ingingo n’imikaya.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abaturage badakwiye gukuka umutima kuko hari ingamba zafashwe kandi ziri gushyirwa mu bikorwa ngo abaturage barindwe iyo ndwara.

Minisiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana aherutse kuvuga ko iyo ndwara itarakomera ku rwego rwatuma habaho za Guma mu rugo cyangwa izindi ngamba zikakaye.

Icyakora ngo haracyari kare kuko uko ibintu bizagenda mu minsi iri imbere ari byo bizagena imyanzuro izafatwa.

Indi wasoma:

Abakorerabushake Ba Croix Rouge Batangiye Guhugurwa Kuri Marburg

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version