Umunyarwandakazi Yapfiriye Muri Oman Agonzwe

Umwizasate Hagira yari Umunyarwandakazi wabaga muri Oman, akaba yishwe n’imodoka yamugonze.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki 02, Nyakanga, 2024 abantu bamubitse ko yapfuye.

Abo mu muryango we babwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko Umwizasate yari umukozi wo mu rugo mu Murwa mukuru wa Oman witwa Muscat.

Yagonzwe n’imodoka ubwo yari avuye guhaha mu iguriro, imodoka imuhitana ari kwambuka umuhanda.

- Advertisement -

Abamubibonye bihutiye gutabara, bajyana Hagira kwa muganga ariko ubuzima buranga burahasigara.

Abo mu muryango we bavuga ko azashyingurwa mu Rwanda ku italiki izatangazwa mu gihe kiri imbere.

Oman ni igihugu kiri muri Aziya y’Uburengerazuba. Mu Majyepfo yacyo haba imwigimbakirwa wa Arabia(Arabian Peninsula) n’ikigobe cya Perise(Persian Gulf).

Gihana imbibe n’ibihugu nka Saudi Arabia, Leta ziyunze z’Abarabu, Yemen, Iran na Pakistan.

Umurwa mukuru wa Oman ni Muscat kandi iki gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 4.7.

Oman ku mubumbe w’isi.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version