Uwo ni Lina Higiro wari Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda Plc, ubu akaba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi mu kigo NCBA Group, ari nacyo gifite iyi banki ikorera mu bihugu byinshi bya EAC.
Azaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya, ikigo akorera kikaba gisanganywe ibiro mu Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania.
NCBA Group ifite gahunda yo guhuza imikorere mu mabanki yayo yose, ku bakozi n’abakiliya b’iki kigo ku buryo umukozi ashobora kuva ku ishami rimwe akajya gukorera ku rindi cyangwa ku cyicaro gikuru hashingiwe ku bushobozi n’ubumenyi afite.
Ishami ry’u Rwanda ry’iyi banki mpuzamahanga ryatangiye mu mwaka wa 2018 kandi ryakomeje kwaguka mu mibare.
Ni ukwaguka gushingiye ku nguzanyo yahaye kandi nubu igiha abayigana.
Lina Higiro yaje muri iki kigo asanga gifite ibibazo by’ubukungu kuko hari igihombo cya miliyari Frw 2.5 cyagombaga kuziba.
Mu gihe cy’imyaka itatu yakoze uko ashoboye azamura imibare, aziba icyo cyuho bituma ikigo cye gitangira kunguka.
Mu mwaka wa 2019 umutungo wa NCBA Bank Rwanda wariyongereye uva kuri kuri miliyari Frw 35 Frw ugera kuri miliyari Frw 205 mu mwaka wa 2023 ni ukuvuga ikinyuranyo cya miliyari Frw 170.
Muri Werurwe 2023 nibwo ubuyobozi bw’iyi banki bwagaragaje umusaruro wayo, icyo gihe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri NCBA Group, David Abwoga yatangaje ko iyi banki ifite iterambere ryihuse ariko ishami ry’u Rwanda rikagira akarusho.
Abwoga yavuze ko umusaruro rusange w’iki kigo mu Rwanda wazamutseho 56%.
Ni izamuka bivugwa ko Lina Higiro yagizemo uruhare runini binyuze mu kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’imikorere mishya yatumye abakozi batanga umusaruro ‘ufatika’.
Higiro kandi yatumye abakozi be bakora bishimye kuko umubyeyi wabyaye yahabwaga ikiruhuko ahemberwa, yagaruka no mu kazi akoroherezwa gukora.
Yasanze ari na ngombwa ko muri Banki ayoboye hubakwa irerero n’icyumba cy’umubyeyi ngo yonse kandi akomeze n’akazi.
Abagabo babyaye nabo bahawe kuruhuka iminsi 14 aho kuba irindwi yari isanzwe iteganywa n’amategeko.
Muri iyo Banki kandi hari gahunda bise ‘Man Enough’ y’abagabo igamije kubafasha kumva no kwimakaza uburinganire bw’ibitsina byombi.
Higiro yanatangije gahunda yo gufasha abakozi ba NCBA Bank Rwanda Plc mu byerekeye ubuzima bwo mu mutwe, serivisi itangirwa ubuntu kandi bakanahuzwa n’abajyanama mu by’imitekerereze igihe bikenewe.
Muri Nyakanga 2023 Higiro yagaragaje ko abagore aho bakora hose bakwiye gushyirirwaho gahunda zibafasha mu byerekeye ubuzima bwo mu mutwe kubera ibibazo bahura na byo birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwirukanwa mu kazi kubera gutwita n’ibindi.
Lina Higiro yashinze Umuryango Women In Finance Rwanda akawubera umuyobozi mukuru wawo.
Amasezerano ya mbere uyu muryango wasinye yayasinywe mu mwaka wa 2023 n’Ikigo cyo mu Bwongereza gitanga ubumenyi muri uru rwego kitwa ‘Chartered Institute for Securities & Investment- CISI’, akaba yarahaye amahirwe abantu 50 yo kujya kwiga hanze y’u Rwanda.
Women in Finance Rwanda yasinyanye andi masezerano y’imikoranire n’Ikigo cya Uganda cy’amabanki na serivisi z’imari, UIBFS, arimo ibyo guhugura abagore bakora muri serivisi z’imari mu Rwanda.
Lina Higiro yakoze nk’Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri AB Bank Rwanda, umwanya yagezemo avuye muri I&M Bank aho yari ashinzwe Igenamigambi n’Imenyekanishabikorwa.
Mu mwaka wa 2007 kugera muwa 2011 yakoraga muri Guaranty Trust Bank, icyo gihe yari icyitwa Fina Bank nk’Umuyobozi Ushinzwe Serivisi za Banki zireba ibigo bito n’ibiciriritse.
Asanganywe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’Imiyoborere y’Ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Liverpool mu Bwongereza n’iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri North-West University yo muri Afurika y’Epfo.
Yize muri Kaminuza ya Ryerson muri Canada aho yakuye impamyabushobozi mu bucuruzi n’itumanaho.