Ikigega cy’Imari gikomeye kitwa Aga Khan Fund for Economic Development (AKFED) cyagiranye amasezerano yo kugurisha imigabane yacyo yose (100%) iri mu kigo cyayo cy’itangazamakuru Nation Media Group (NMG) ku kigo Taarifa Ltd, cy’umunyemari wo muri Tanzania witwa Rostam Aziz.
Rostam Aziz afite ibikorwa byinshi by’ubucuruzi mu nzego zitandukanye zirimo itangazamakuru, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, itumanaho, ubuhinzi, imiturire n’ubwubatsi, kwita ku bicuruzwa biba ku byambu, ingufu n’ibindi.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, ikigo AKFED cyatangaje ko cyagiranye amasezerano yo kugurisha imigabane yacyo yose yari mu kigo NPRT Holdings Africa Limited (NPRT), ikagurwa n’ikigo Taarifa Ltd.
NPRT gifite imigabane ingana na 54.08% muri Nation Media Group.
Aya masezerano ashyira iherezo ku mubano wari umaze imyaka 66 hagati ya AKFED na Nation Media Group, watangiye mu 1959.
Mu itangazo rihuriweho na AKFED na Taarifa Ltd ryanditsweho na The Citizen rigira riti: “NMG iri kwitegura kwagura ibikorwa byayo binyuze mu gushora imari mu guhindura imikorere yayo ikarushaho gukoresha ikoranabuhanga rigezweho. Taarifa Ltd yiyemeje gushyigikira iyi mpinduka no kwihutisha iterambere rya NMG mu ikoranabuhanga kugira ngo irusheho kwegera abakiliya no gukomeza umuco umaze igihe wo gutangaza amakuru y’inyungu rusange.”
Biteganyijwe ko aya masezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’amezi atatu kugeza kuri ane, nyuma yo kubona uburenganzira butangwa n’inzego zibishinzwe.
Taarifa Ltd yemeje ko idafite gahunda yo kugura imigabane isigaye ya NMG, cyangwa kuyikura ku masoko y’imari icururizwaho.
Imigabane ya NMG icururizwa ku isoko ry’imari rya Nairobi Securities Exchange, ndetse no ku masoko ya Uganda Securities Exchange, Dar es Salaam Stock Exchange, na Rwanda Securities Exchange.
Igikomangoma Shah Karim al-Hussaini(13, Ukuboza, 1936 – 4, Gashyantare, 2025) wamenyekanye ku izina rya Aga Khan IV niwe watanze amafaranga yatangijwe muri iryo shoramari ryose.
Ni umugabo wari mu bakire kurusha abandi mu bantu b’ibikomangoma kuko Forbes mu mwaka wa 2013 yamushyize mu baherwe 15 ba mbere bo mu miryango y’ibwami.
Muri uwo mwaka yari atunze Miliyari $13.3.
Ubwo yashingaga ikigo cy’itangazamakuru, Nation Media Group, Aga Khan yashakaga ko Kenya igira itangazamakuru ryigenga kandi rikomeye mu Karere, rigira uruhare mu kuzamura demukarasi muri iki gihugu kiri mu bikize kurusha ibindi muri Afurika y’Uburasirazuba.

