Umupolisi wa Uganda Yishwe Arashwe

Polisi ya Uganda yatangiye iperereza ku rupfu rw’umupolisi witwa Sgt. Emuria Gideon wishwe arashwe kuri uyu wa Kabiri, ndetse yamburwa imbunda n’abantu bataramenyekana.

Yarashwe ubwo yajyaga ku kazi ke ko kurinda urugo rw’umwe mu bacamanza b’Urukiko rukuru, ahagana saa moya z’ijoro mu Karere ka Soroti.

Polisi ya Uganda yatangaje ko ikomeje iperereza kuri ubwo bwicanyi, hanashakishwa ababigizemo uruhare bahise baburirwa irengero.

Mu itangazo yasohoye yagize iti “Uburinzi ni umwe mu mirimo y’ingenzi ya polisi, ndetse nta mpamvu n’imwe ubugizi bwa nabi nk’ubu bukwiye kugirirwa abapolisi. Nubwo impamvu z’abagabye icyo gitero zitaramenyekana, turahamya ko ari ubwicanyi bwari bwagambiriwe.”

- Advertisement -

Yavuze ko ababigizemo uruhare bose bazafatwa bakabiryozwa.

Ubu bwicanyi bubaye nyuma y’igihe gito muri Uganda hagabwe ibitero by’iterabwoba byagabwe mu murwa mukuru Kampala, bishinjwa umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Ibyo bitero byishe abantu bane barimo umupolisi, bikomeretsa abantu 37 barimo abapolisi 27.

Polisi imaze guta muri yombi abantu barenga 100 bakekwaho uruhare muri ibyo bikorwa by’iterabwoba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version