Ingabo Za Ethiopia Zisubije Ibice Byinshi Byari Byafashwe Na TPLF

Guverinoma ya Ethiopia yemeje ko ubu irimo kugenzura ibice byinshi cyane byari bimaze gufatwa n’umutwe w’abarwanyi wa TPLF, mu rugamba ruyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr. Abiy Ahmed ubwe.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia byatangaje ko guverinoma yabonye instinzi ikomeye “ku mutwe w’iterabwoba inisubiza ibice byari byinjiwemo na TPLF.”

Yakomeje iti “Ingamba zo guhangana n’uyu mutwe w’iterabwoba zizakomeza kugeza TPLF itakiri ikibazo ku mahoro n’umutekano by’igihugu.”

 

Kuri uyu wa Gatatu Leta yatangaje ko ubu irimo kugenzura imijyi ya Kasagita, Burqa, Waiima, Chifra, Chiftu, Dire Ruqa, Alele Sulula, yose yari yafashwe n’abarwanyi ba TPLF ku buryo bari batangiye kwitegura gusatira umurwa mukuru Addis Ababa.

Guverinoma yatangaje ko nyuma yo gufata ibyo bice “inzego za Leta zasubijwe inshinano ndetse ibikorwa byo kuhasana byatangiye.”

Yavuze ko nko ku rugamba rwo mu gace ka  Wereillu habohowe imijyi ya Jama Degollo, Wereillu, Genete, Finchoftu, Aqesta; naho ku rugamba rw’ahitwa Gashena habohorwa imijyi ya Arbit, Aqet, Dibiko, Dabo, Gashena yari yigaruriwe na TPLF, ubu irimo kugenzurwa n’ingabo za Ethiopia (ENDF) hamwe n’iza Leta ya Amhara.

Ni mu gihe ku rugamba rubera mu bice bya Shoa hamaze kubohorwa uduce twa Mezezo, Molale, Shoa Robit, Rasa.

Muri iki cyumweru byemejwe ko Dr Abiy yasigiye inshingano Demeke Mekonnen Hassen umwungirije, ajya guhangana n’umutwe ushamikiye ku ishyaka Tigray People’s Liberation Front n’abarwanyi bishyize hamwe, bari bakomeje gusumbiriza umurwa mukuru Addis Ababa.

Ni icyemezo yafashe mu gihe abarwanyi bageze mu bilometero 200 uvuye mu murwa mukuru Addis Ababa.

Dr Abiy yabaye umusirikare mukuru mu ngabo Ethiopia mu 1991–2010 avamo afite ipeti rya Lieutenant Colonel.

Nyuma y’iminsi mike yatangaje amashusho ku rukuta rwa Twitter agaragara ari kumwe n’abasirikare benshi bagana imbere, afite telefoni ya gisirikare bigaragara ko arimo kuvugana n’abandi bayobozi b’ingabo.

Yumvikana avuga ati “Icyo mubona inyuma yanjye ni umusozi wari ibirindiro bikomeye by’umwanzi kugeza ejo. Ubu twamaze gusukura ako gace neza. Umuhate w’abasirikare uri ku rwego rwo hejuru. Intambara irimo kugenda neza, ubu twamaze gufata Kasagita. Uyu munsi turafata Chifra na Burqa. Tuzakomeza kugeza ubwigenge bwa Ethiopia bubashije gusugira.”

Muri icyo gihe anavugamo ko bazakomeza guhangana n’umwanzi, bakamushyingura ku rugamba.

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version