Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umurambo Wa José Eduardo dos Santos Wagejejwe Muri Angola
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umurambo Wa José Eduardo dos Santos Wagejejwe Muri Angola

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 August 2022 7:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Indege izanye umurambo wa José Eduardo dos Santos wahoze ari Perezida wa Angola wagejejwe i Luanda kugira ngo ashyingurwe. Yatabarutse Taliki 08, Nyakanga, 2022 aguye muri Espagne aho yari yaragiye kwivuza.

Umurambo we ukigera muri kiriya gihugu wahise ujyanwa aho yahoze atuye hitwa Miramar.

Niho umuryango we uba. Yasize umugore n’abana batatu.

Niho kandi abo mu muryango we n’inshuti zawo bari gukorera icyunamo bibuka ibyo yabakoreye akiriho.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

José Eduardo dos Santos yategetse Angola mu myaka 38.

Gahunda yo kumushyingura ngo nayo iratangazwa mu gihe gikwiye.

Icyakora hari amakuru avuga ko ashobora kuzashyingurwa Taliki 28, Kanama, 2022.

Ni nayo Taliki yavukiyeho, akaba yaratabarutse afite imyaka 79.

Yari arwariye mu Bitaro biri i Barcelona muri Espagne nk’uko biherutse gutangazwa n’umugore we Ana Paula dos Santos.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2006 hari inyandiko yacicikanye hagati ya Ambasade ya Brazil muri Angola  na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya kiriya gihugu ivuga ko umusaza Santos yari afite cancer yamufashe mu bugabo.

Dos Santos yayoboye Angola guhera mu mwaka wa 1979  kugeza mu mwaka wa 2017.

TAGGED:AngolaPerezidaUmurambo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gasabo: Yabyaye Abana Batatu Abura Amashereka Abahagije, Arasaba Ubufasha
Next Article Mu Mujyi Wa Kigali Barataka Ko ‘N’Amata’ Ahenze Cyane
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?