Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umurambo Wa Padiri Ubald Rugirangoga Urazanwa Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umurambo Wa Padiri Ubald Rugirangoga Urazanwa Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 January 2021 8:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Taarifa yamenye ko muri Leta ya Utah bari gusezera ku murambo wa Padiri Ubald Rugirangoga mbere y’uko wurizwa indege ukazanwa mu Rwanda.  Yabanje gusomerwa Misa.Umwe mu bavandimwe be aherutse kutubwira ko mukuru we azashyingurwa i Rusizi ahitwa ku Ibanga ry’Amahoro.

Padiri Ubald Rugirangoga wari umaze igihe arwariye mu bitaro byo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika biri muri Leta ya Utah, yitabye Imana. Yazize uburwayi bw’ibihaha n’izindi nyama zo mu nda zangijwe na COVID-19 yari amaze iminsi arwaye ariko yarakize.

Urupfu rwe rwamenyeshejwe mbere na mbere abantu bakora muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Unity Club kuko Padiri Ubald Rugirangoga yari asanzwe ari umurinzi w’igihango

Ubald Rugirangoga yari umwe mu bapadiri bazwi cyane mu Rwanda kubera ubutumwa bwo gutanga imbabazi yakunze gutambutsa, avuga ko ibyiza ari ukubabarira kurusha kugira inzika.

Nawe hari abo yababariye bamwiciye abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, iwabo mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.

Yavugaga ko ubutumwa bwo kubabarira yabuhawe na Yezu Kristu ubwo yajyaga i Lourdes mu Bufaransa.

Rugirangoga yavugaga ko Yezu yamusabye kwigisha ivangili yomora imitima, kubabarira no kwimakaza ubwiyunge.

Yari asanzwe ari umwe mu barinzi b’igihango.

Abanyarwanda baba muri Utah baje kumusezeraho mbere y’uko azanwa gushyingurwa mu Rwanda
Umurambo we urazanwa mu Rwanda
TAGGED:CyangugufeaturedRugirangogaUbaldUtah
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Nyinshi Za Cameroun Ku Mupaka Wayo Na Centrafrique
Next Article Ingamba kuri COVID-19 Zatokoje Urukundo Rwa Bamwe
1 Comment
  • Nyiramwiza jeanne says:
    28 January 2021 at 1:06 pm

    Imana imwakire mubayo twamukundaga cyane ariko ntakundi

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?