Umuraperi DMX Yapfuye

Umuraperi DMX yapfuye ku myaka 50, nyuma y’iminsi mike ajyanywe mu bitaro kubera uburwayi bw’umutima.

Umuryango w’uyu mugabo ubusanzwe witwa Earl Simmons watangaje ko ubabajwe n’urupfu rwe. Yaguye mu bitaro bya White Plains aho yari yarashyizwe ku byuma bimufasha guhumeka.

Uyu mugabo yajyanywe mu bitaro mu cyumweru gushize nyuma yo kugira ibibazo by’umutima ari iwe mu rugo, i New York.

Yasohoye album nyinshi zakunzwe cyane zirimo “…And Then There Was X,” yasohotse mu 1999. Yanakinnye muri filime nyinshi zirimo “Romeo Must Die” na “Cradle 2 The Grave.”

- Advertisement -

Ubwamamare bwe ariko mu minsi ishize bwavangiwe cyane no gukoresha ibiyobyabwenge bashyize ubuzima bwe mu kaga ku rwego rukomeye, ndetse mu 2017 aza gukatirwa gufungwa umwaka umwe kubera ibyaha byo kunyereza imisoro.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version