Kagame Yashyikirijwe Raporo Ku Ruhare Rw’u Bufaransa Muri Jenoside

Perezida Paul Kagame yakiriye raporo yakozwe ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabereye mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, hashingiwe ku nyandiko z’abategetsi b’icyo gihugu muri iyo myaka.

Iyi raporo yiswe “France, Rwanda and the Genocide Against the Tutsi, Kagame yayishyikirijwe na Vincent Duclert, impuguke mu mateka yari iyoboye komisiyo y’ abantu 13 bakoze iyo raporo, bashyizweho na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron mu 2019.

Ni raporo ifite paji zirenga 1000, yakozwe nyuma yo gusoma inyandiko zirenga 8000.

Igaragaza neza ko u Bufaransa bwari bufite amakuru ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimo gutegurwa, ariko ikarenga igashyigikira “buhumyi” leta y’u Rwanda icyo gihe.

- Advertisement -

Igaragaza ko ibyo u Bufaransa bwakoze mu Rwanda ari ugutsindwa gukomeye, nubwo itemeza ko bwagize uruhare muri Jenoside kuko hatabonetse ibimenyetso bibihamya.

Ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yashimye iyo raporo yakozwe na Duclert na bagenzi be 12 mu myaka ibiri ishize.

Icyo gihe yavuze ko nubwo bazakenera kuyisoma, hari bimwe bizwi yagaragaje.

Yavuze ko igaragaza uburyo “Perezida Mitterrand n’abajyanama be ba hafi bari bazi ko jenoside yo kurimbura abatutsi yarimo itegurwa n’inshuti za Mitterrand n’abajyanama be zo mu Rwanda.”

Kagame yakomeje ati “Nubwo ibyo yari abizi, Perezida Mitterrand yahisemo gukomeza kubatera inkunga kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa mu nyungu za politiki z’u Bufaransa, nuko ubuzima bw’abanyarwanda buba ikintu gikinirwaho.”

“Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva kimwe ibyabaye. Binerekana kandi impinduka n’ubushake mu buyobozi bw’u Bufaransa bwo kureba imbere bijyanye n’imyumvire ikwiye ku byabaye.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda narwo ruzagira icyo ruvuga mu minsi ya vuba, bishobora kuzaba nko mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi.

Ati “Ibyo tumaze kubona hashingiwe ku mirimo yakozwe n’abantu bashyizweho bijyanye n’ibyakorwaga mu Bufaransa, ibyavuyemo bisa n’ibijya mu cyerekezo kimwe. Icya ngombwa ni uko dukomeza gukorana kugira ngo twandike amateka ashingiye ku kuri.”

Perezida Macron aheruka kwemeza ko ububiko bw’inyandiko bwa Perezida François Mitterrand zijyanye n’u Rwanda hagati ya 1990 na 1994 bufungurirwa abantu bose, mu kurushaho gushyira umucyo ku ruhare rw’icyo gihugu mu byabaye mu Rwanda muri iyo myaka.

Icyemezo cyatangajwe n’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Palais de l’Élysée, kivuga ko inyandiko zizashyirwa ahabona zirimo n’iza Édouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe icyo gihe.

Ni kimwe n’inyandiko zose ziheruka kugarukwaho muri raporo yakozwe n’impuguke ziyobowe na Vincent Duclert.

Perezida Kagame hamwe na Vincent Duclert


Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version