Ubusanzwe yitwa Andre Romelle Young, akaba umuraperi w’icyamamare ku isi hose ndetse utunganya n’umuziki.
Itangazamakuru ryo muri Amerika rivuga ko uyu mugabo yahawe inyenyeri yo kumushimira akamaro yagiriye bagenzi be bakora injyana ya Rap.
Ni inyenyeri ku rwego rw’icyubahiro muri Hollywood Walk Of Fame, ikaba ibaye iya 2775.
Iby’uko ahawe iyi nyenyeri byatangarijwe mu gitaramo cy’undi muraperi w’Umwirabura nawe uri mu babimazemo igihe witwa Snoop Dogg.
Snopp yamushimiye ko yamubereye inshuti mu gihe cyose amaze mu muziki.
Yatangiye gukorana na Dr. Dre mu mwaka wa 1991.
Ubwo yafataga ijambo yagize ati: “Ndashaka kubanza kwishima ubwange kuba narumviye Dre mu myaka yashize ngatuma ambera umwarimu, umujyanama, umuvandimwe, umurinzi cyane cyane akaba inshuti nziza”.
Dr. Dre yavuze ko atigeze atekereza ko umunsi nk’uyu uzabaho.
Ati: “Nakuriye muri Compton, sinigeze ntekereza ko umunsi umwe nanjye nzaba mfite inyenyeri impagarariye, ndi kumwe na zimwe mu ntwari zanjye zo mu bwana”.
Dr Dre wari ugaragiwe kandi n’abo afata nk’abana yabyaye muri muzika barimo abaraperi bakomeye nka Eminem na 50 Cent yavuze ko yahisemo gushyira imbaraga ze mu njyana ya Hip Hop kugira ngo abikore kinyamwuga, bimubesheho kandi afashe n’abandi kubigeraho.
Ubusanzwe uyu mugabo yavukiye muri Compton muri California, USA, icyo gihe hari taliki 18, Gashyantare, 1965.
U Rwanda rwari rumaze imyaka itatu rubonye ubwigenge.
Mu mwaka wa 1992 nibwo yakoze kandi atangaza alubumu ya mbere yakozwe n’ikigo Death Row Records.
Mu mwaka wakurikiyeho ni ukuvuga uwa 1993 yabaye umwe mu bahanzi bagurishije cyane ibihangano byabo muri Amerika.
Imwe mu ndirimbo zari ziyigize harimo ‘Let Me Ride’, yamuhesheje igihembo muri Grammy Awards nk’indirimbo yayoboye izindi mu njyana ya Hip Hop.
Nyuma yakoze n’izindi alubumu zirimo Dr Dre Presents, The Aftermath mu mwaka wa 1996 na The Chronic mu mwaka wa 2001 yasohotse mu Ugushyingo, 1999.
Mu mwaka wa 1996, yatangije inzu ye ifasha abahanzi ya ‘Aftermath Entertainment’, iza kugira uruhare rukomeye mu kuvumbura impano z’abaraperi bakomeye ku isi, barimo ibyamamare Eminem, 50 Cent, Kendrick Lamar na Anderson Paak.
Dr Dre afite kandi ubucuruzi bw’ibikoresho bitandukanye byiganjemo iby’amajwi (audio products), bukorerwa mu kigo yashinze cya Beats Electronic, benshi bazi nka Beat By Dre.
Hari na filime yakinnye zirimo Set It Off, The Wash na Training Day.
Kuri ubu[ 2024] afite ibihembo bitandatu yegukanye mu bisumba ibindi mu muziki ku isi bya Grammy Award, harimo icya Producer mwiza w’umwaka.
Amakuru atangazwa na Forbes Magazine avuga ko uyu mwirabura wo muri Amerika afite umutungo wa miliyoni $600.
Ikindi ni uko afite abana icyenda barimo abahungu bane n’abakobwa batanu yabwiye ku bagore batandatu.
Mu 2022, Dr. Dre afatanyije na Snoop Dogg, Mary J. Blige, 50 Cent, Eminem ndetse na Kendrick Lamar, basusurukije abitabiriye igitaramo cya Halftime Show giherekeza umukino wa nyuma wa Super Bowl cyabereye muri stade ya Sofi Stadium muri Leta ya California.