Umuraperi W’Umunyarwanda Aranenga Bagenzi Be

Ama G The Black ( amazina ye ni Hakizimana Amani) yavuze ko abahanzi nyarwanda bo muri iki gihe baririmba ‘ibintu bitumvikana.’ Avuga ko biterwa no ‘kudabagira.’

Kudabagira ni inshinga y’Ikinyarwanda gikuru ivuga guteta kandi ukuze, ibintu byose ukibwira ko bikorwa nta mvune yabyo.

Mu kiganiro Amag The Black aherutse guha itangazamakuru yavuze ko iyo arebye abahanzi b’ubu, asanga baradabagiye, ari abantu ba ‘bize ngarame.’

Yibanze cyane kuri bagenzi be bakora Hip Hop agira ati: “Iyi New generation yaradabagiye ariko icyo nayikundiye irafatanya, ikindi navuga ni uko ibintu baririmba ntabyumva.”

- Advertisement -

Yatanze  urugero rw’indirimbo yahuje Ariel Wayz na Kivumbi bise  ‘Demo’ avuga ko ataba abyumva ariko biba biryoshye.

Hari n’indi ndirimbo  yitwa ‘Ku cyaro’ ya Mistaker yakomojeho.

Ati: “Niba umuntu avuze ngo ku cyaro ntasobanure ngo ku cyaro habaye iki! Byagenze gute! Baraducanga, ntabwo biba byumvikana rwose.”

Amag The Black yavuze ko aho kugira ngo abahanzi bajye baririmba ibintu abantu batumva, ibiri amambo bajya bababa umuziki utaragira amagambo akaba ari wo bibyinira kuko wo uba ubyinitse.

Ngo byaruta abantu bagiye bibyinira ‘beat’ gusa.

Ama G The Black  agira abahanzi inama ko bakwiye kujya bafatirana amahirwe bafite bigishoboka.

Avuga ko mu gihe umuhanzi agikunzwe aba akwiye kugira inzu ku buryo igihe byanze yazagira icyo asigarana aho kubona amafaranga bakayajyana mu biyobyabwenge.

Yavuze ko umuhanzi uzi ubwenge yagombye no gushaka agafaranga yashora mu mishanga izamugoboka umunsi azaba yarazimye.

The Black aherutse gusohora indirimbo yise ‘Twese turi abapagani’.

Avugamo ko  n’ubwo abantu benshi bigira beza, ibikorwa byabo bibagaragaza nk’abapagani.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version