Huye: Ikamyo Ya Howo Yishe Umwana

Ku muhanda wa Rwabuye- Mbazi, haraye habereye impanuka yakozwe n’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo ihitana umwana w’umukobwa w’imyaka itatu. Uwari utwaye iriya modoka yahise atorokana nayo.

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police( CIP) Emmanuel Habiyaremye.

Yabereye mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Gatobo, Umurenge wa Mbazi.

Nta gihe kinini gishize imodoka yo muri buriya bwoko igonze inzu ebyiri ariko ntiyagira uwo ihitana.

- Advertisement -

CIP Habiyaremye yabwiye itangazamakuru ati: “Ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO ifite purake IT 369 LG yari itwawe na Girinshuti Nepomuscène w’imyaka 40 yagonze umwana witwa Umuheshawumugisha Sandra ufite imyaka itatu n’amezi atatu, ahita yitaba Imana.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko shoferi yabonye amaze gukora iriya mpanuka, ahita akubita imodoka ikiboko, aracika.

Icyakora Polisi yatangiye kumushakisha.

CIP Habiyaremye ati: “…[turacyarimo] kumushakisha. Gusa twabashije kumenya purake zayo kandi dufite icyizere ko bidatinze tumufata…”

Ababibonye bavuga ko iriya modoka ‘yagendaga nabi’, bakemeza ko ari byo byatumye igonga uriya mwana.

Umurambo w’umwaka wajyanywe ku Bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Shoferi nafatwa azakurikiranwaho ko yagonze umuntu akiruka ndetse kandi akaba yaramugonze akamwica.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version