Gérard Bi Goua Gohou Wakiniraga Kazakhstan Yayisezeye Aza Mu Amavubi

Goua Gohou yaraye atangaje ko yatandukanye na FC Aktobe yo mu cyiciro cya mbere muri Kazakhstan nyuma y’umwaka umwe ayikinira kugira ngo abone uko aza mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu buryo bwuzuye.

Hari amakuru avuga ko imwe mu mpamvu zatumye asezera ari uko yagonzwe n’itegeko ribuza amakipe yo muri Kazakhstan Premier League gukinisha umunyamahanga ufite cyangwa urengeje imyaka 34 y’amavuko.

Gérard Bi Goua Gohou yemejwe nk’umukinnyi wahawe ubwenegihugu muri Nzeri, 2022  kugira ngo aze kuziba icyuho cyari mu kubona ibitego.

Akomoka muri Côte d’Ivoire.

- Advertisement -

Kugeza ubu yari amaze gukinira ikipe y’u Rwanda imikino ine.

Bamwe mu bakurikirana umupira haba mu Rwanda n’ahandi, bavuga ko ubushobozi bwa Gérard Bi Goua Gohou ari ukubutega amaso kuko uretse no kuba akuze, nta n’ibigwi bihambaye azwiho.

Ibi ariko si ko bimeze ku mutoza  Carlos Alós Ferrer wamugiriye icyizere.

Gohou nawe yanze kumutaba mu nama kubera ko mu mukino wa gicuti u Rwanda rwakinnye na Sudani yatsinzemo igitego cye cya mbere.

Mbere y’uko akinira FC Aktobe, yari asanzwe akinira Kasımpaşa SK yo muri Turikiya, iyi ikaba yamusezereye, arataha amara amezi atandatu(6) adakina.

Mu gihe yamaze akinira FC Aktob, Bi Gohou yakinnye imikino 24, agira uruhare mu bitego 11, harimo umunani yatsinze ndetse na bitatu yatanze imipira yavuyemo ibitego.

Ikipe Aktobe Football Club yamushimiye igihe bamaze bakorana.

Mu butumwa bwayo haragira hati: “ “Aktobe Football Club irabashimira mu gihe mumaranye na yo, ndetse no mu mwaka w’imikino wa 2022 ku bw’umuhati n’ubufatanye. Turabifuriza amahirwe mu rugendo rushya mutangiye.”

Gérard Bi Gohou yasezerewe hamwe n’abandi bakinnyi babiri barimo ukomoka muri Kazakhstan witwa  Temirlan Erlanov n’Umunya-Brésil Rogerio Alves “Sheena”.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version