Umurimo Bahanze Wagiriye Akamaro N’Abana Baba Ku Muhanda

Bakirangiza Kaminuza basanze ari ngombwa guhanga akazi kugira ngo bagahe n’abandi. Imwe muri serivisi baha abantu harimo iyo guparika imodoka zabo bidasabye abazizanye kujya kurwana nazo baziparika.

Umuntu asiga imodoka aho ashatse bakayimuparikira.

Babwiye Taarifa ko babikoze mu rwego rwo gufasha abantu kudatakaza umwanya bashaka aho baparika imodoka zabo.

Kugira ngo abantu babizere babasigire imodoka zabo, abasore n’inkumi bo muri iki kigo kitwa Kigali Smart Parking Ltd baba bambaye amajile( julets, vests) abaranga, amakarita abaranga ari ku tugozi bambara mu ijosi n’ibindi.

- Advertisement -

Iyo umuntu ageze aho yashakaga, asohoka mu modoka ye, agahereza urufunguzo rw’imodoka umwe muri abo basore n’inkumi, akigira mu bye.

Iyo agarutse bamuhereza urufunguzo rw’imodoka ye, akishyura Frw 200 ku isaha bamaze bamurindiye imodoka ubundi akigendera.

Iyo ari mu birori bisaba ko abantu babiraramo, nyiri imodoka yishyura Frw 500 bucyeye.

Ikindi batanga nka serivisi ni ugutwara abantu bahaze agatama.

Mbere y’uko COVID-19 yaduka mu Rwanda, Polisi yari imaze iminsi isaba abantu bajyanye ibinyabiziga gufata ibisembuye kutitwara, ahubwo bagashaka abantu batanyoye inzoga bakaba ari bo babatwara.

Bariya basore bahise babibonamo ikiraka.

Abakobwa n’abahungu bakora aka kazi bafasha benshi

Karamba yatubwiye ati: “ Umuntu ufite ibirori akaba yatumiye abantu bakanywa bagasinda, ashobora kudusaba abashoferi bamugereza abantu be mu ngo zabo amahoro.”

Yaduhaye ingero z’ahantu hatandukanye batanze ziriya serivisi harimo no mu bitaramo by’ikigo gitegura ibitaramo by’abahanzi kitwa East African Promoters n’ibindi.

Bahaye akazi abana bo ku muhanda barenga 20…

Karamba yatubwiye ko mu bakozi 70 bafite harimo abana bahoze ku muhanda barenga 20.

Ikindi avuga ko bateganya gukora ni ugushyira ikoranabuhanga mu byo bakora kugira ngo umukiliya wabo ajye ashobora gucunga imikoreshereze y’imodoka ye hakoreshejwe uburyo bwo kohererezanya ubutumwa bugufi.

Muri iki gihe u Rwanda ruri kwivana mu ngaruka za COVID-19 gahoro gahoro, umuyobozi  wa Kigali Smart Parking  Ltd avuga ko  nabo bateganya guhagurukana imbaraga.

Karamba ati: “ Turifuza kongera kubyukana imbaraga n’umurava twari dufite, ndetse tukagira byinshi twongera mu mikorere.”

Kirazira kunywa agahiye ugatwara ikinyabiziga

Avuga ko bazongera  umubare wa parikingi mu rwego rwo gufasha abafite ubukwe, abaje kwishimisha muri za hoteli, inama nini, ahari utubari tunini n’ahandi.

Ikindi avuga ni uko muri buri Karere bahafite abakozi.

Uwakenera imwe cyangwa nyinshi muri serivisi batanga ashobora kubahamagara kuri +250788298264 , +250788647368 cyangwa +250783528196.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version