Umurimo Ni Ukwiga Ibindi Ni Amahirwe

Muri iki gihe kwiga ni ingenzi kurusha guhinga kuko no guhinga bya kijyambere bisigaye bishingiye ku bumenyi bugezweho.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi ku isi ryemeza ko iyo umwana yize, ibyo azakora byose abikorana ubumenyi bityo rikemeza ko umurimo ari ukwiga ibindi bikaza nyuma.

UNESCO ivuga ko raporo ziva hirya no hino ku isi zerekana ko abana benshi basubiye kwiga kandi ko byabashimishije nyuma y’uko amashuri yari yahagaritswe bitewe no kwanga ko abana bafatwa n’icyorezo cya COVID-19.

Abanyarwanda bo hambere bavugaga ko ‘umwuga ari uguhinga, ibindi ari amahirwe’.

- Advertisement -

Muri iki gihe abenshi muri bo bemeza ko kujyana umwana mu ishuri ari byo by’ibanze, akiga akazibeshaho, aho kugira ngo umubyeyi we ahore mu mushike ahinga ngo umwana azatungwa n’umusaruro wo mu murima.

Ubuhinzi bw’iki gihe busaba ubumenyi bwisumbuye( Photo@AGRA Rwanda)

Mu nshingano za UNESCO harimo kuzamura urwego rwo kumenya gusoma, kwandika no kubara, bigatangirira mu bana.

Iri shami ryashinzwe mu mwaka wa 1946. Rifite icyicaro i Paris mu Bufaransa rikagira inshingano zo gufasha ibihugu kuzamura urwego rw’ubumenyi bw’ababituye.

Kumenya gusoma no kwandika mu rurimi gakondo cyangwa rumwe mu ndimi mpuzamahanga ni uburyo bwiza bufasha ubizi kumenya ibibera mu gace atuyemo cyangwa ibibera ahandi bishobora kumugiraho ingaruka.

Amenya uko Politiki y’igihugu cye iteye, uko ubukungu buhagaze, asoma amakuru k’umutekano, kuri siporo, imyidagaduro n’ibindi.

Ntawakwirengagiza ariko ko hari abantu benshi ku isi bakuze batazi gusoma no kwandika kuko batigeze babona ayo mahirwe bakiri bato.

Ibihugu bifite abantu benshi nk’abo byaradindiye mu iterambere.

Imibare yerekana ko abantu nk’abo muri iki gihe babarirwa kuri miliyoni 773.

Ku isi yose abana batahawe amahirwe yo kwiga babaruwe bagera kuri miliyoni 250.

Hari Politiki UNESCO yashyizeho z’uburyo iki cyuho mu burezi cyazazibwa, izo politiki zikaba zirimo uburyo bwo gufasha abana kwiga amashuri y’incuke kandi bakabona amata n’ibindi biribwa bibagenewe bari ku ishuri.

Abana bose ngo bagomba kwiga.

UNESCO ivuga ko uburezi bugomba kuba ubwa bose kandi ikiguzi cyo kwiga kikaba kidahanitse.

U Rwanda hari intambwe rwateye…

Nk’uko byagenze n’ahandi henshi ku isi, ubwo COVID-19 yadukaga, amashuri yarafunzwe abanyeshuri barataha ndetse, bidatinze, mu Rwanda hashyirwa Guma mu Rugo y’igihugu cyose.

Nyuma y’igihe runaka, Guverinoma yafunguye amashuri mu byiciro ariko nanone irongera irayafunga bitewe n’ubwiyongere bwa kiriya cyorezo bwagaragaye mu buryo butunguranye.

Yabaga yahinduranyije.

Mu mpera za Kamena, 2021, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera ku wa 1 Nyakanga uwo mwaka ibiro bya Leta n’iby’abikorera mu Mujyi wa Kigali n’utundi turere umunani bizafungwa, kubera ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa COVID-19.

Ni ingamba zagombaga  kubahirizwa mu Umujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana.

Muri ibi bice byose amashuri yarafunzwe.

Muri ariya mabwiriza hari ahari handitswe ngo: “ Ibiro by’inzego za Leta n’iby’abikorera birafunze. Abakozi bazakorera mu rugo, kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera. Inama zose zirabujijwe, ndetse amashuri yose, harimo na za kaminuza arafunze.”

Amasomo yarasubukuwe

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya

Mu minsi micye ishize, ubwo yatangizaga umwaka w’amashuri, Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yavuze  ko kimwe mu byihariye bizawuranga  ari uko ‘isaha ya mbere y’amasomo buri munsi’ izaharirwa gufasha abanyeshuri basigaye inyuma mu masomo.

Yavuze ko intego ya Minisiteri ari uguharanira ko umubare w’abatsindwa ibizamini ugabanuka.

Dr Uwamariya yabitangaje nyuma y’umunsi umwe hatangajwe amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Imibare yerekanye ko  abakoze kiriya kizamini uko ari 373,532, abanyeshuri 60,642 batsinzwe k’uburyo batemerewe kujya mu kindi cyiciro.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru icyo gihe, Minisitiri Uwamariya yavuze ko no mu myaka ishize abatsindwaga babaga bari muri kiriya kigero.

Icyahindutse ngo ni uko ubu bagomba gusibira aho kwemererwa gukomeza mu bindi byiciro nk’uko byajyaga bikorwa.

Minisiteri y’uburezi bw’u Rwanda ivuga ko mu koroshya imyigire, mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021 hubatswe ibyumba by’amashuri birenga 22,000 hanashyirwa mu myanya abarimu barenga 28,000 mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Ngo hari n’abalimu 500 bashyizwe mu myanya mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Intego ya Minisiteri y’uburezi ni ugushyira mu myanya abandi balimu n’abayobozi bo mu mashuli y’inshuke, abanza n’ayisumbuye bagera ku  11,942 bitarenze uyu mwaka w’amashuri.

Hari n’indi ntego yo gushyira abalimu 1,162 mu mashuli y’imyuga n’ubumenyingiro.

Perezida Paul Kagame aherutse gusaba Tanzania abalimu b’Igiswahili ndetse hari n’abandi yasabye Zimbabwe bigisha Icyongereza.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rucyeneye abarimu benshi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version