RIB Yahamagaje Ingabire Victoire

Ingabire Victoire Umuhoza “yahamagajwe” n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma y’iminsi bimenyekanye ko hari abantu bakorana bya hafi bakurikiranyweho kuba mu mugambi wo gukwiza ibihuha bigamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

RIB iheruka gutangaza ko yataye muri yombi abantu batandatu barimo Nsengimana Theoneste w’imyaka 34, nyiri Umubavu TV ikorera kuri YouTube.

Abandi ni Sibomana Sylvain w’imyaka 51, Rucubangana Alex w’imyaka 47, Hagengimana Hamad wa 40, Ndayishimiye Jean Claude wa 36 na Uwatuje Joyeuse ufite imyaka 33.

Kuri iki Cyumweru Ingabire yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko abantu yita abe “bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano babaye 10.”

- Advertisement -

Benshi mu bafashwe basangiye na Ingabire Victoire umugambi wo gushinga ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda, nk’uko nyirubwite abyivugira.

Ingabire yanditse kuri Twitter ati “Ejo tariki 19/10/2021 saa tatu n’igice nasabwe kwitaba kuri RIB.” Yavuze ko azitaba.

Nsengimana yafashwe mu gihe ku wa 14 Ukwakira 2021 yari yahawe ikiraka cyo kugirana ikiganiro na Ingabire, nk’umunsi abarwanashyaka be bise Ingabire DAY.

Mu mashusho yatangajwe ku wa 12 Ukwakira 2021 ku Umubavu TV ateguza icyo kiganiro, harimo umugore utarivuze amazina watangaje ko ikiganiro kizibanda ku bantu bafunzwe barenganywa na Leta y’u Rwanda.

Havuzwemo Idamange Iryamugwiza Yvonne uheruka gukatirwa gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gukwiza ibihuha bigamije guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga, gupfobya Jenoside no gutanga sheki itazigamiwe.

Abandi ni Karasira Aimable ukurikiranyweho guha ishingiro Jenoside no kudasobanura inkomoko y’umutungo we,  Dr Christopher Kayumba ushinjwa gukoresha umuntu mukuru imibonano mpuzabitsina ku gahato n’abandi.

Mu bafunzwe, nka Sylvain Sibomana yahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi rya Ingabire ritigeze ryemerwa mu Rwanda, ryashinjwe kenshi gukorana n’imitwe irimo FDLR.

Ni ryo Ingabire yaje kuvuga ko asezeyemo, ko agiye gushinga DALFA Umurinzi.

Muri Gashyantare 2021 nibwo Sibomana yafunguwe nyuma y’imyaka umunani muri gereza, nabwo yaregwaga ibyaha byo gukurura amacakubiri n’intugunda muri rubanda.

Ibyaha bakekwaho biteganyirizwa ibihano by’igifingo kiri hagati y’imyaka itatu na 15.

Abakurikiranyweho Gukwiza Ibihuha Bigamije Guteza Imvururu Ni Bantu Ki?

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version