Umuryango Mpuzamahanga W’Ubucuruzi Ntiwumvikana Ku Ivugururwa Ryawo

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Ngozi Okonjo-Iweala uyobora uyu muryango.

i Yaoundé muri Cameroun haherutse kubera inama yarimo impaka z’urudaca yo kuganira uko politiki zigena imikorere y’Umuryango mpuzamahanga w’Ubucuruzi, Organisation Mondiale du commerce, OMC, zavugururwa.

Uko bigaragara, abayitabiriye hari ibyo batumvikanyeho ahanini birabana n’uko uyu muryango wavugururwa mu buryo bwimbitse.

Inama y’Abaminisitiri b’Ubucuruzi baturutse mu bihugu yaganiriye ku masezerano bita ‘accord à minima’ ajyanye n’ivugurura ry’uyu muryango.

Uburemere bwayo bwatumye imara iminsi ine, irangira kuri iki Cyumweru tariki 29, Werurwe, 2026, ikaba yaritabiriwe n’intumwa n’Abaminisitiri zaturutse mu bihugu 166 by’uyu muryango.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wawo, Ngozi Okonjo-Iweala( umuhanga mu bukungu ukomoka muri Nigeria), yagaragaje ko hakenewe ingamba zihamye zo kongera imbaraga z’uyu muryango, cyane cyane mu gihe isi ihanganye n’ibibazo by’ubukungu n’imvururu za politiki zirimo intambara zisa n’izidasiba mu Burasirazuba bwo Hagati.

Nyuma y’ibiganiro bikomeye byamaze igihe kirekire, harimo n’ijoro ryose badasinziriye, abahagarariye ibihugu bashoboye gutegura umushinga w’inyandiko ugaragaza gahunda y’akazi (action plan) yo kuzawuvugurura.

Muri wo, ibihugu byemeranyije kongera imbaraga mu gushaka ibisubizo bifatika ku bibazo by’uyu muryango mbere y’inama itaha, ndetse hanateganywa isuzuma hagati aho ryo kugira ngo harebwe aho ibikorwa bizaba bigeze.

Icyakora, ibikubiye muri uwo mushinga ntibirimo ibisobanuro birambuye by’uko ivugurura rizashyirwa mu bikorwa, ahubwo bigarukira ku byerekezo ‘bya rusange.’

Impaka zikomeye hagati ya Amerika n’u Buhinde

Kutagera ku masezerano ya nyuma biracyaterwa n’impaka zikomeye hagati ya Amerika n’Ubuhinde ku bijyanye n’imisoro k’ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi.

Hari impaka ku kongera igihe cyo kudasoza imisoro kuri ubu bucuruzi, gahunda yatangiye mu 1998.

Hari icyifuzo cyo kuyongerera imyaka itanu kugeza mu mwaka wa  2031, ariko ibihugu byinshi ‘bikiri mu nzira y’amajyambere’ birimo Ubuhinde birabyanga, bitewe n’uko byazahomba imisoro.

Uyu muryango ufite ingorane uhanganye nazo.

Izo zirimo kudafata ibyemezo bishingiye ku bwumvikane bwa bose (consensus), bigatuma bigorana kugera ku myanzuro ihamye.

Kudakora neza k’urwego rushinzwe gukemura amakimbirane cyane cyane urwego rw’ubujurire byahagaze kuva mu 2019 kubera ko Amerika yanze gushyiraho abacamanza bashya bagize inteko ikemura impaka iyo zakomeye mu bihugu bikaba ngombwa ko birega.

Icyo gihe Amerika yari ifitanye ibibazo by’ubukungu n’Ubushinwa.

Kuba ibihugu bishyiraho uburyo bukumira ko ibicuruzwa byo hanze yabyo byinjira ku bwinshi( abahanga mu bukungu babyita protectionnisme) nabyo biteza umwuka mubi mu bihugu bigize uyu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi ku isi.

Indi ngingo ikomeye ibihugu bigize uyu muryango bitumvise kimwe, ni ijyanye n’amasezerano yagenga ubuhinzi kandi abari muri iriya nama- nk’uko Jeune Afrique yabyanditse- batandukanye nta murongo babihaye.

Ibihugu byifuzaga  gushyiraho gusa inyandiko izafasha gukomereza ibiganiro k’ubuhinzi ku cyicaro cy’uyu muryango kiri i Geneva mu Busuwisi mu nama itaha.

Ariko kugeza ku manywa yo kuri iki Cyumweru, nta bwumvikane bwari bwagezweho kuri iyo ngingo.

Kutumvikana kw’ibihugu bigize uyu muryango biri mu byerekana ko iyo ibintu bigeze k’ubukungu, buri gihugu cyangwa itsinda ry’ibihugu, bihagarara ku mwanya wabyo.

Ikigaragara ni intambwe nto iterwa muri uru rwego kandi bigaragaza ko urugendo ngo amahame na politiki zigenga uyu muryango bivugururwe, rukiri rurerure.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *