Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare Youssuf Murangwa niwe wagiye kubarura mu rugo rwa Perezida Paul Kagame.
Kuri uyu wa Kabiri taliki 16, Kanama, 2022 nibwo hatangijwe Ibarura rya gatanu ry’abaturage n’imiturire.
Rigamije kureba umubare w’abatuye u Rwanda, ibyo bakora, uko babayeho…byose bigakorwa mu rwego rwo kubona no gutanga imibare ihamye izafasha inzego zikora politiki y’igihugu mu kugena imigambi.
Amafoto yashyizwe ku rubuga rw’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda arerekana Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kuganira na Youssouf Murangwa wambaye umwenda w’abashinzwe ibarura.
President Kagame and First Lady Jeannette Kagame were enumerated as the National Institute of Statistics (NISR) started to conduct the fifth Population and Housing Census. Details about the first family were recorded by Yusuf Murangwa, the Director General of NISR. #Ibarura2022 pic.twitter.com/xpXeuWEobw
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) August 16, 2022
Soma ikiganiro ku mwihariko w’iri barura rusange ry’abaturage…
Ibarura Ry’Abatuye U Rwanda Rigiye Gukorwa, Rifite Uwuhe Mwihariko?…Ikiganiro Kirambuye