Umusanzu Wa CIMERWA Mu Kubakira Abasenyewe N’Ibiza

Ikigo gikora Sima kitwa CIMERWA cyatanze imifuka 2000 ya sima yo gufasha mu kubakira abasenyewe n’ibiza biherutse kwibasira ibice byinshi by’u Rwanda.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, ivuga ko mu byumweru bibiri biri imbere, imirimo yo kubakira abasenyewe na biriya biza, izatangira.

Haba mu Mujyi wa Kigali haba n’ahandi mu Rwanda, abayobozi bari gushaka ahantu heza ho gutuza bariya bantu.

Imibare ya Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi iheruka, ivuga ko ibiza byahitanye abantu 135.

- Advertisement -

Hari undi muntu waburiwe irengero kandi ubwo twandikaga iyi nkuru ibye byari bitaramenyekana.

Abantu 110 barahakomerekeye, abandi 13 mu Cyumweru gishize bari bakiri mu bitaro.

Imibare ya MINUBUMWE yavugaga ko hari inzu 5,963 zasenyutse, abantu 20, 326 bavanwa mu byabo.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kwizeza abaturage ko abashegeshwe n’ibiza, Guverinoma izabashumbusha.

Ubuyobozi bwa CIMERWA bwatanze imfashanyo yo kubakira abasenyewe n’ibiza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version