Umusaruro Mbumbe W’u Rwanda Wazamutseho 8.2%

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko imibare cyakoze ku izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda yerekana ko mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka w’ingengo y’imari ryageze ku 8.2%.

Nk’uko bimaze igihe bigenda, urwego rwa serivisi nirwo rwazamutse cyane kuko ruri kuri 11% mu gihe inganda zifite 10% n’aho ubuhinzi bukagira 2%.

Urwego rw’ikoranabuhanga rwitwaye neza kuko rwazamutse ku ijanisha rya 35%, inganda z’imyenda n’ibikozwe mu mpu zizamuka ku kigero cya 20% n’aho restaurants na hotels zizamuka ku kigero cya 18%.

Ubuhinzi bw’u Rwanda bukunze kuzahazwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ituma ingano y’imvura n’izuba bikenewe ngo byeze imyaka ihora ihindagurika.

- Advertisement -

Incamake y’uko ubukungu bw’u Rwanda bwagenze mu mwaka wa 2023

Nk’uko byagaragariye buri wese, umwaka wa 2023 wabaye uw’izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa muri rusange.

Icyakora uyu mwaka waje kurangira hari igabanuka ry’ibyo biciro riri kugaragara, haba mu biribwa no  kubikomoka kuri petelori.

Inzego nyinshi z’ubukungu bw’u Rwanda zarazamutse izindi zisa nizidindiye ariko muri rusange ubukungu bwarwo  bwagerageje kwihagararaho mu bibazo bikomeye.

Nk’uko bitangajwe  n’ikigo cy’ibarurishamibare  ku gihembwe cya 3 cya 2023, iyi mibare igaragaza ko umusaruro mbumbe w’igihugu icyo gihe  wazamutse kuri 7.5%.

Urwego rwa serivisi rwagize uruhare rwa 46%, ubuhinzi bugira uruhare rwa 25% naho urwego rw’inganda rugira uruhare rwa 21%.

Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ryagarutsweho cyane mu mwaka wa 2023.

Ibiribwa byahenze cyane byari ibirayi, umuceri, ibigori, ibishyimbo n’ibikomoka ku matungo hamwe na hamwe nko mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Mu gihe umwaka waganaga ku musozo, ibiciro bya bimwe mu biribwa by’ibanze byatangiye kugabanuka.

Imibare y’ikigo cy’ibarurishamibare icyo gihe yagaragazaga ko ikigereranyo cy’izamuka ry’ibiciro mu Ugushyingo 2023 cyari ku 9,19% mu gihe mu kwezi nk’uku muri 2022 cyari kuri 23%.

Biragaragara ko ikinyuranyo cyari kinini.

Banki Nkuru y’u Rwanda iherutse gutangaza ko hari icyizere ko muri 2024 igipimo cy’izamuka ry’ibiciro gishobora kugera kuri 6%.

Gusa ibi ni uguteganya kubera ko iby’isi byirirwa bihindagurika.

BNR ivuga ko ubusanzwe iki gipimo cy’izamuka ry’ibiciro kiba kidakwiye kurenga 8% cyangwa ngo kijye munsi ya 2% igihe byagabanutse.

Izamuka ry’ibiciro rijyana ahanini no guta agaciro k’ifaranga kuko mu  Ugushyingo, 2023 byari bigeze kuri 16%.

Mu kuzamura umusaruro ku bihingwa no kugabanya ibiciro byabyo ku isoko, Guverinoma y’u Rwanda  yashyizeho ‘nkunganire ku ifumbire’ no ku bikomoka kuri peteroli kandi izamura inyungu Banki nkuru y’igihugu igurizaho amabanki aho yageze kuri 7.5% mu mpera za 2023.

Guverinoma yatangaje nanone ko lisansi yavuye ku mafaranga Frw 1,822 kuri litiro igera kuri ku Frw 1,639, bivuze ko yagabanutseho amafaranga Frw 183 naho mazutu litiro iva ku Frw 1662Frw igera ku Frw  1635  yagabanutseho amafaranga 27 kuri litiro.

Ingengo y’imari ya 2023/24 y’u Rwanda yageze kuri miliyari Frw  5,000, hakaba hariyongereyeho amafaranga agera kuri miliyari Frw 265.

Ni inyongera ya 6% ugereranyije na miliyari Frw 4,764.8 yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2022/23.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana aherutse kugaragaza  ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu agera kuri miliyari Frw  2,956.1, bingana na 59% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2023/24.

Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 76% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version