Umwaka Urashize Jeannot Witakenge Watoje Rayon Atabarutse

Mu ijoro ryo ku wa 24, rishyira uwa 25, Mata, 2020 nibwo inkuru mbi yasakaye ko Jeannot Witakenge wigeze kuba umutoza mukuru wa Rayon Sports yapfuye.

Witakenge ari mu batoza b’Abanyamahanga batoje imwe mu makipe yo mu Rwanda bakaba icyamamare kurusha abandi.

Uyu mugabo kandi yakiniye amakipe menshi y’iwabo muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ari Kapiteni ari mo OC Muungano,  FC Saint-Eloi Lupopo y’i Lubumbashi.

Jeannot Witakenge yatoje Rayon Sports yo mu Rwanda ndetse aza kuyihesha ibikombe birimo n’icya CECAFA ya 1998.

- Advertisement -
Ibigwi bye muri Rayon Sports ntibizibagirana

Ubutumwa Rayon Sports yatambukije kuri Twitter bugira buti: ” Twabuze umunyabigwi Jeannot Witakenge. Komeza uruhukire mu mahoro, Legend.”

Jeannot Witakenge yatabarutse muri Mata, 2020

 Jeannot Witakenge Mugondo yakomokaga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, akaba yarashyinguwe ahitwa Ruzizi mu Mujyi wa Bukavu.

Icyo gihe hari tariki 278, Mata, 2020.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version