Umusaza W’i Gisagara Yafatiwe Ku Rusumo Ahunga Igihano Cya Gacaca

Uyu musaza yafatiwe ku Rusumo ashaka kujya muri Tanzania ngo akomeze muri Malawi.

Nyuma yo gukatirwa n’Inkiko Gacaca agahunga,  umusaza witwa Harindintwari Niyongana Innocent w’imyaka 69 yafatiwe ku mupaka wa Rusumo mu Karere ka Kirehe asa n’uhungiye muri Tanzania.

Ubusanzwe akomoka mu Mudugudu wa Akarubumba, Akagari ka Rwamiko, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Harindintwari yagarutse mu Rwanda avuye muri Malawi aho yari umucuruzi guhera mu mwaka wa 2009.

- Kwmamaza -

Ubwo yatangaga amakuru ku byo yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze amakuru bivugwa ko atari ukuri.

Hari mu mwaka wa 2006, icyo gihe Urukiko Gacaca rwo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara rwamuhamije ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, rumukatira igifungo cy’imyaka 25.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba ari naho Kirehe iherereye SP Hamdun Twizeyimana yabwiye Kigali Today ko uwo musaza hari amakuru yitanzeho yatumye ibye bikurikiranwa biramenyekana.

Twizeyimana ati: “Mu makuru yatanze we ubwe, yavuze ko yakatiwe na Gacaca ariko ahungutse aje mu gihugu avuye muri Malawi aho yakoreraga ubucuruzi nibwo yafashwe ashaka gusubira yo. Ubu inzego z’umutekano zamucumbikiye kuri sitasiyo ya RIB Kirehe kugira ngo azakurikiranwe kuri ibyo byaha”.

Mu mwaka wa 2006, Harindintwari nibwo yakatiwe n’inkiko Gacaca akomeza kwihishahisha aza kuva mu Rwanda mu mwaka wa 2009 abanza guca muri Tanzania akomereza muri Malawi.

Nyuma yo gukora Jenoside mu mwaka wa 1994, abenshi mu bayikoze bahungiye mu bihugu bitandukanye birimo ibyo mu Majyepfo y’Afurika harimo na Malawi.

U Rwanda rukora kuri Tanzania, nayo igakora kuri Malawi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version