Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umusaza W’i Gisagara Yafatiwe Ku Rusumo Ahunga Igihano Cya Gacaca
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbutabera

Umusaza W’i Gisagara Yafatiwe Ku Rusumo Ahunga Igihano Cya Gacaca

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 November 2024 10:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Uyu musaza yafatiwe ku Rusumo ashaka kujya muri Tanzania ngo akomeze muri Malawi.
SHARE

Nyuma yo gukatirwa n’Inkiko Gacaca agahunga,  umusaza witwa Harindintwari Niyongana Innocent w’imyaka 69 yafatiwe ku mupaka wa Rusumo mu Karere ka Kirehe asa n’uhungiye muri Tanzania.

Ubusanzwe akomoka mu Mudugudu wa Akarubumba, Akagari ka Rwamiko, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Harindintwari yagarutse mu Rwanda avuye muri Malawi aho yari umucuruzi guhera mu mwaka wa 2009.

Ubwo yatangaga amakuru ku byo yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze amakuru bivugwa ko atari ukuri.

Hari mu mwaka wa 2006, icyo gihe Urukiko Gacaca rwo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara rwamuhamije ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, rumukatira igifungo cy’imyaka 25.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba ari naho Kirehe iherereye SP Hamdun Twizeyimana yabwiye Kigali Today ko uwo musaza hari amakuru yitanzeho yatumye ibye bikurikiranwa biramenyekana.

Twizeyimana ati: “Mu makuru yatanze we ubwe, yavuze ko yakatiwe na Gacaca ariko ahungutse aje mu gihugu avuye muri Malawi aho yakoreraga ubucuruzi nibwo yafashwe ashaka gusubira yo. Ubu inzego z’umutekano zamucumbikiye kuri sitasiyo ya RIB Kirehe kugira ngo azakurikiranwe kuri ibyo byaha”.

Mu mwaka wa 2006, Harindintwari nibwo yakatiwe n’inkiko Gacaca akomeza kwihishahisha aza kuva mu Rwanda mu mwaka wa 2009 abanza guca muri Tanzania akomereza muri Malawi.

Nyuma yo gukora Jenoside mu mwaka wa 1994, abenshi mu bayikoze bahungiye mu bihugu bitandukanye birimo ibyo mu Majyepfo y’Afurika harimo na Malawi.

U Rwanda rukora kuri Tanzania, nayo igakora kuri Malawi
TAGGED:GacacaHarindintwariJenosideUmusaza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Putin Ati: “ Trump Nampamagara Nzamwitaba”
Next Article Ibiganiro Birakomeje Hagati Y’Ingabo Za Uganda N’iza DRC Mu Kurandura ADF
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Ebola Yagarutse Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?