Umushahara Wa Perezida Wa FERWAFA Wazamuwe Cyane

CAF yemeje ko amafaranga yagenerwaga abayobozi ba za Federasiyo z’umupira w’amaguru hirya no hino muri Afurika uzamurwaho 150% akagera ku bihumbi 50$.

Bivuze ko Munyentwari Alphonse uyobora FERWAFA agiye kujya ahabwa asaga Miliyoni Frw 65 buri mwaka.

Perezida wa CAF Patrice Motsepe niwe wabyemeje mu kiganiro yahaye Televiziyo ya Afurika y’Epfo yitwa SABC.

Avuga ko yagenzuye asanga burya ngo aba bayobozi  nta mafaranga bagira.

Yagize ati: “Bamwe mu ba Perezida banyu ntaho baba bafite ho gukura kandi bagomba kuyobora amashyirahamwe. Twafashe icyemezo cyo kugira icyo tubaha nubwo bidahagije ariko byibura duhe agaciro ubushake n’ubwitange bagaragaza”.

Uyu mwanzuro w’umuherwe Motsepe uzungura benshi barimo na Perezida wa FERWAFA, Alphonse Munyentwari uko buri mwaka azajya akora ku $50,000.

Bivuze ko umushahara we wikubye kabiri n’igice kuko yarasanzwe ahabwa $ 20,000 ku mwaka.

Ubuyobozi bwa CAF buvuga ko uyu mwanzuro mu buryo budasubirwaho uzafatirwa mu Nteko rusange yayo izabera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo taliki 10, Ukwakira, 2024.

Ubu buyobozi kandi buherutse kwemeza ko $50,000 bizajya bihabwa n’amakipe akina amajonjora y’ibanze mu mikino nyafurika, bigakorwa mu rwego rwo gukangurira amakipe menshi kwitabira amarushanwa.

Kugeza ubu mu Rwanda amakipe yafashe kuri ayo mafaranga ni APR FC na Police FC.

Ku rundi ruhande, buri mwaka CAF  igenera FERWAFA  $ 400,000 ni ukuvuga arenga Miliyoni Frw 520 kugira ngo iteze imbere ruhago.

Si FERWAFA iyahabwa gusa kuko n’andi mashyirahamwe nkayo nayo ayahabwa.

Umuherwe Motsepe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version