Ubufatanye Bw’Afurika N’Ubushinwa Buzakomeza Gutera Imbere- Kagame

Perezida Kagame yabwiye bagenzi bari mu Bushinwa mu nama iri kubahuza na mugenzi wabo uyobora Ubushinwa ko nubwo hari ibigoye biri ku isi, ariko hari n’amahirwe yo kubivamo.

Avuga ko ubufatanye hagati y’impande zombi ari bwo buzatuma ibyo bibazo Afurika ibisohokamo.

Yagize ati: “ Ku isi haduka ibibazo bitandukanye ariko nanone ntihabura amahirwe aboneka hirya no hino. Nizera ko ubufatanye hagati yacu n’Ubushinwa buzatuvana muri ibyo bibazo twemye”.

Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko kuva Afurika yatangira gukorana bya hafi n’Ubushinwa, yateye intambwe igaragara mu by’inganda, abaturage babwo barushaho gukorana n’Abanyafurika.

Avuga ko Afurika ikwiye gukomereza muri uwo mujyo, ikaba umugabane uzi kubyaza umusaruro imikoranire yawo n’Ubushinwa mu mishinga itatu yagenwe na Perezida Xi w’Ubushinwa.

Perezida Kagame avuga ko kugira ngo amajyambere agere ku batuye Afurika ari ngombwa ko imiyoborere ikomeza kuba myiza, abaturage bagahabwa umwanya mu bibakorwa.

Asanga ari ngombwa cyane ko abayobozi bakorana hagati yabo mu nyungu zabo bayoboye.

Perezida Paul Kagame mu ijambo rye yavuze ubwo yayoboraga ibiganiro byahuzaga ubuyobozi bukuru bw’Ubushinwa n’Abakuru b’ibihugu bya Afurika, yavuze ko abaturage ari bo bakwiye kuza ku mwanya wa mbere.

Indi wasoma:

Umubano W’u Bushinwa N’Afurika Ukomeje Kwaguka

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version