Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umushinga Ukomeye Wa Donald Trump Watowe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umushinga Ukomeye Wa Donald Trump Watowe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 July 2025 11:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Donald Trump yaraye atsinze ikindi gitego ubwo Inteko ishinga amategeko y’igihugu cye yatoraga umushinga w’itegeko rigena uko ubukungu buzaba bumeze.

Uwo mushinga yawise Big Beautiful Bill ukaba ahanini ushingiye ku kwaka imyenda izishyurwa mu gihe kirekire, Amerika ikirinda gukora ku mafaranga ari mu kigega cyayo.

Trump avuga ko uriya mushinga uzamufasha kugeza ku Banyamerika ibyo yabemereye mu mavugurura yo guteza imbere Amerika, ikaba igihangange nanone, Make America Great Again.

Ababisesengura bavuga ko nubwo umushinga we watowe, ku rundi ruhande, ugiye gukurura impaka n’ibibazo bizakomerera ishyaka rye, ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko rishobora kutumvikana ku bintu bikomeye bizareba politiki ya Amerika mu myaka manda ye isigaje.

Intsinzi ya Trump yagezweho nyuma y’impaka ndende zamaze hafi iminsi itatu abagize Inteko batagoheka kugira ngo buri ruhande rwemeze abatora  icyo bakwiye gutora bemeza.

Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Amerika, Umutwe w’Abadepite, Mike Johnston yakoze uko ashoboye ubutaruhuka kugira ngo ibyo Shebuja yashakaga bitorwe.

Kimwe mu bikubiye muri iyo nyandiko ya paji 1000 ni uko hari Miliyaari $150 zizashorwa mu gukomeza umutekano wo ku mupaka, gutunganya za gereza no guha imbaraga abashinzwe abinjira n’abasohoka kugira ngo bakore akazi kabo neza.

Hari kandi ikindi cyo gushyiraho ubwirinzi bukomeye bwo mu kirere bise gold dome.

Abanyamerika barashaka kuguza, bakirinda gusohora amafaranga, Trump akizera ko ibyo bizazamura ubukungu bw’igihugu cye.

TAGGED:featuredTrumpUbukunguUmushingaUmusoro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kayonza: RDF Yatashye Umuyoboro Uzaha Amazi Ingo 3,000
Next Article Kigali: Batangije Ikoranabuhanga Ricungira Hamwe Ubucuruzi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?