Umushinjacyaha Serge Brammertz Ategerejwe Mu Rwanda

Umushinjacyaha mukuru mu rwego rwasigariyeho Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, Bwana Serge Brammertz azaba ari mu Rwanda guhera ku wa Mbere tariki 26, kugeza tariki 30, Mata, 2021.

Ku rubuga rwa ruriya rukiko handitse ko azaba aje mu rwego rwo gukusanya amakuru azashyira muri dosiye azageza ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi mu minsi iri imbere.

Mu rugendo rwe azabonana na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye n’Umushinjacyaha Mukuru Bwana Aimable Havugiyaremye.

Ibiganiro byao bizibanda ku cyakorwa kugira ngo abandi bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batarafatwa bafatwe.

- Advertisement -

Bazaganira kandi ku bindi birimo n’urubanza rwa  Félicien Kabuga uherutse gufatirwa mu Bufaransa.

Bwana Serge Brammertz azahura kandi n’abahagarariye imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aje mu Rwanda mu gihe Abanyarwanda bakiri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994

Biteganyijwe ko azageza raporo ye ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi muri Kamena, 2021.

Share This Article
1 Comment
  • Ariko kuki RIB idakurikirana Hategeka Augustin ko wumva akoresha inyandiko mpimbano? Wasanga atari uko yabaye Perefet?
    Ikindi kuki RIB idakurikirana ikigo cy ubutaka ngo irebe ibikiberamo ko ruswa iryamyemo ni gute umuntu agera ubwo aregwa umutungo we? Ni gute se ahubwo ikigo cy ubutaka kitabona ko hari ubutaka bwanditswe kukintu kitabaho kandi bwishyurirwa imisoro numuntu uvuga ko ari ubwe? Iyo misoro ikakirwa na Rwanda Revenue? Ariko uyu Mukamana Esperance afite nyungu ki ku butaka bwa Hitimana? Ibi byose niba koko dufite igihugu bavuga ko kigendera ku mategeko niki gituma umuntu ataka akabagana imyaka ikaza indi ikaza? Niki gituma abayobozi badashobora kwicara hamwe ngo barebe dossier y umuntu ahubwo ngo bagahereza abatechnicien nkaho bo batazi gusoma, ariko ko wahereza umu technicien ikintu ufiteho amakuru wahereza umutechnicien ujugunya ama dossiers y abantu ni ahongaho ruswa ziva, aba techniciens bayobora za ministere bakayobora ibigo bya leta ibi bintu bikwiye kwigwaho naho abayobozi dufite bo nicyo kubazo kiri ahangaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version