Amasaha Yiswe ‘Aya Kabera’, Kwiyubaka Kwa Polisi … : Ikiganiro Na CP Kabera

Imyaka irenze ibiri COVID-19 igeze mu Rwanda. Bamwe mu bantu bahanganye nayo n’ubu bagikomeje  guhangana nayo ni Abapolisi. Muri iki gihe cyose imvune Polisi yahuye nazo ni izihe? Ese umugeni uherutse kurazwa muri Stade ibya byagenze gute? Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yahaye Taarifa ikiganiro kihariye:

Taarifa: Kuva COVID-19 yagera mu Rwanda, Polisi yahuye n’akahe kazi?

CP Kabera: Akazi Polisi yahuye nako ndakaganya mu byiciro bibiri: Kwigisha, guhugura abaturage no kugenzura ko bubahiriza amabwiriza yagenwe n’inzego z’ubuzima.

Kugenzura uko amabwiriza yibahirizwa byajyaniranaga no kwigisha abaturage. Ni ibintu twakoraga buri munsi. Kandi aka kazi n’ubu turacyagakora kandi tuzakomeza kugakora igihe cyose iki cyorezo kizaba kigihari.

- Advertisement -

Taarifa: Ese mwabonye Abanyarwanda babyumva?

CP Kabera:  Ikiciro kirenga 90% barabyumva rwose. Bigaragara iyo ugenzuye hirya no hino mu gihugu ukareba uko abaturage bambara udupfukamunwa, uko bakaraba kenshi, uko bahana intera, uko bubahiriza isaha yo kugera mu rugo…ubona ko rwose babikurikiza.

Ariko rero tugomba gukomeza kureba ko ntabadohoka bakaba bakwanduza abandi kandi murabibona ko buri munsi hari abo dufata barenze ku mabwiriza.

Turabafata bakagirwa inama, abandi bagahanwa. Hari abajya batubwira ko bacitswe, kandi koko wareba ukabona nibyo.  Hari abaduha impamvu zifatika n’abandi batanga izidafatika ariko benshi ku kigero cyiza bubahiriza amabwiriza.

Icya navuga ni uko muri iki gihe usanga imyumvire mu baturage yarahindutse. Bumvise akamaro k’ibyo tubasaba gukurikiza. Ariko rwose akazi ka Polisi ntikararangira.

Ikindi ni uko uko dusaba abaturage kwirinda kiriya cyorezo ari ko natwe tuyirinda kuko ntitinya impuzankano ya Polisi.

Abaturage bumve ko ibyo tubasaba gukora natwe tubyubahiriza.

Taarifa: Mwatubwira umubare w’abapolisi kugeza ubu banduye kiriya cyorezo?

CP Kabera: Ntayo nari nateguye ariko abantu bamenye ko natwe itwanduza. Abapolisi nk’abandi baturage bose COVID-19 ntibatinya. Kandi muribuka ko mu ikubitiro hari umupolisi twapfushije avuye mu butumwa. Ibyo rero birerekana ko kiriya cyorezo kitarobanura.

Taarifa: Kuva COVID-19 yagera mu Rwanda, haba hari imyitwarire mibi yagaragaye hagati y’abapolisi n’abaturage?

CP Kabera: Yego. Hari ibikorwa bibi bitandukanye by’abapolisi byagaragaye aho abapolisi batitwaye neza. Ndatanga urugero rw’ikibazo cyabaye i Karenge muri Rwamagana, urundi rugero rwabaye i Nyanza ku ikubitiro, n’ibindi. Ibi byarabaye kandi bishobora no kuba.

Icyo Polisi ivuga kandi yizeza Abanyarwanda ni uko izabirwanya. N’ubwo abantu babyitirira Polisi  ariko burya mbere y’uko abapolisi bajya mu kazi bahabwa amabwiriza y’uburyo bari bukore akazi., bakabwirwa n’uko bigenda kugira ngo umuntu akoreshe imbunda.

Iyo rero umupolisi bigaragaye ko yakoresheje imbaraga mu buryo butari bukwiye, icyo gihe abikurikiranwaho. Ni ibintu bibanza gusuzumwa.

Abapolisi bagaragaweho kutitwara neza bajya mu nkiko bagakurikiranwa, bakazakanirwa urubakwiye, wenda bamwe ntibabimenya, ariko ni ko bigenda.

Taarifa: Abaturage bavuga ko Polisi ibaca amande, ariko bakibaza aho ajya.Ese babwirwa n’iki ko ajya mu isanduku ya Leta?

CP Kabera: N’ubwo abantu bavuga ko ari Polisi ica amande, ariko ntabwo ari byo.  Njyanama z’uturure n’imijyi nizo zicaye zisanga abantu batubahiriza amabwiriza bagomba kujya bacibwa amande.  Izo nizo nzego zifite ububasha bwo guca amande kandi Polisi ntifite ubwo bubasha.

Ikindi ngirango nsobanure ni uko niyo atanzwe adahabwa Polisi. Mbere yabanje guhabwa abashinzwe  imari mu turere no ku mirenge ariko nyuma yaje kwegurirwa kuzajya ahabwa ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro.

Taarifa: Hari abavuga ko Polisi ifite akazi ko gukusanyiriza Leta amafaranga, akajya mu kigega cyayo. Bamwe mu baturage basa n’aho badakangwa n’amande kuko biteguye kuyatanga. Ni ubuhe butumwa mubaha?

CP Kabera: Amande uko yaba angana kose ntiyagombye kuba ikiguzi cyo kwitegeza COVI-19. Hari ubwo umuntu ashobora gutanga ayo mande ariko akanandura. Ubwo rero ntawe umenya uko bizagenda bityo abantu bagombye kwirinda. Ikindi mvuga ni uko abantu bibwira ko bazica amabwiriza nkana ngo ni uko bashoboye kwishyura amande nabyo bizasuzumwa.

Nibigaragara ko bikorwa nkana bizaba ari ukwigomeka. Nta Munyarwanda wagombye kumva ko azakorera amafaranga ngo hanyuma yumve ko agomba kuyatangaho amande.

Amafaranga ni ayo gukenura umuntu cyangwa se akanayizigama.

Taarifa: Polisi ikoranye ite n’itangazamakuru? Nta gihe urwego rumwe rujya rubangamira urundi?

CP Kabera:  Dukoranye neza. Njye niko ntekereza. N’ubwo ntazi uko ibinyamakuru bibivuga ariko njye ntekereza ko dukoranye neza. Niyo havuka ikibazo ariko twakorana nk’inzego tukabikemura.

Ndamutse hari ikibazo mbonye ku munyamakuru cyangwa igitangazamakuru runaka, twavugana kuko niyo mikoranire. Ku rundi ruhande ariko haramutse hari umunyamakuru uvuze ko hari aho Polisi imubangamira, yatubwira tukabikemura.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko ikorana neza n’itangazamakuru

Taarifa: Hari ubwo itangazamakuru ryigeze kuvuga ko mwababangamiye mu gutara inkuru mu gihe cya Guma mu Rugo.?

CP Kabera: Guma Mu Rugo yarebaga Abanyarwanda bose kandi mu bo dushinzwe kurinda n’abanyamakuru barimo. Kandi twabaga dufite urutonde rw’abanyamakuru bagombaga gukora mu masaha runaka, kandi rero abanyamakuru ntabwo bagombaga kumva ko bafite ubudahangarwa kuri COVID-19, ubudahangarwa ku mabwiriza.

Abasabye uruhushya rwo gukora mu masaha y’ijoro cyangwa mu bindi bihe urwego rwabo rwarabisabye rurabihabwa.

Mu make navuga ko Polisi ikorana neza n’itangazamakuru.

Taarifa: Hari amasaha agera abaturage bakavuga ko ari aya Kabera, abandi babahimbye ‘Guma mu rugo’. Mwabyakiriye mute?

CP Kabera:  Ku byerekeye Guma mu rugo rero, buriya kiriya gihe cyari icya Guma mu rugo. Muri kiriya gihe, ibintu twabivuze uko byasabwaga. Kuguma mu rugo twabivuze mu gihe byasabyaga. Burya twagombaga kubikora twumvikanisha ko buri munsi nyine gahunda yari ‘Guma mu rugo.’

Ibyo kunyitirira Guma mu Rugo byaravuzwe kandi n’ubu biracyavugwa ariko ubutumwa bwarumvikanye.

Iby’amasaha ya Kabera rero nabyo barabinyitirira ariko sinjye uyashyiraho. Njye nk’umuvugizi wa Polisi rero mvuga ibyo Polisi iri bugenzure.

Guma Mu Rugo yaje itunguranye

Taarifa: Abaturage ku mbuga nkoranyambaga baherutse kwinubira Polisi bavuga ko yaraje umugeni muri stade yambaye agatimba. Musanga ibyo bavuga bidafite ishingiro?

CP Kabera: Njye mbona atari byo. Nonese mu muco w’Ikinyarwanda  COVID-19 ibamo? Bariya bantu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi rero hamwe mu hantu bahurizwa bakigishwa cyangwa bakanahanwa ni muri stade kandi tubikora tutitaye ku muntu uwo ari we.

Mu bibazo bidasanzwe rero hari n’ingamba zidasanzwe zifatwa.

Iby’uriya mugeni rero nakubwira ko yarenze ku mabwiriza yisanga muri Stade yambaye agatimba.

Uko ibintu bimeze kose ariko abantu bagomba kubahiriza amabwiriza uko yakabaye.

Taarifa: Turabashimiye ku kiganiro muduhaye?

CP Kabera: Murakoze namwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version