Hasinywe Amasezerano Yo Gufasha Abaturage Gukora Ku Ifaranga

Ikigo kitwa Access to Finance Rwanda cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe kureba uko intego z’iterambere rirambye zishyirwa  mu bikorwa(SDG Center) hagamijwe kongera umubare w’abaturage ‘bakora ku ifaranga’

Gukora ku ifaranga bivuze gufasha abaturage guhanga imirimo ituma binjiza amafaranga.

Iyi gahunda izagera ku ntego zayo binyuze mu gufasha abaturage gukora ubucuruzi bifashishije ikoranabuhanga no mu kandi kazi nk’uko inyandiko igenewe abanyamakuru ibyerekana.

Umuyobozi w’Ikigo Access to Finance Rwanda Bwana Jean Bosco Iyacu yagize ati: “Twemera ko urwego rw’imari rufite uruhare rugaragara mu kuzamura ubukungu bw’ingo  n’ubw’igihugu muri rusange kandi iyi ni imwe mu ntego za SDG cyane cyane iya 17.”

- Advertisement -

Ikindi kandi ni uko u Rwanda narwo rusanganywe intego zarwo z’iterambere zirimo  iziswe National Strategy for Transformation, Vision 2050 kandi zifite aho zihurira ni Intego z’iterambere rirambye( SDGs).

Amasezano yasinywe ari mu rwego rwo kubahiriza ihame rya 17 ry’Intego z’Iterambere rirambye risaba ko ibihugu bigomba gukorana kugira ngo zose zigerweho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version