Umusirikare W’Amerika Wahungiye Muri Koreya Ya Ruguru Yahunze Ivangura

Radio Mpuzamaahanga y’Abafaransa, RFI, ivuga ko amakuru ikesha itangazamakuru ryo muri Koreya ruguru, avuga ko umusirikare w’Amerika uherutse guhungirayo, yahunze ivangura yakorerwaga.

Uyu musirikare wiwa Travis King yahungiye muri Koreya ya Ruguru aturutse mu y’epfo aho yabanaga na bagenzi be benshi basanzwe bafite ibirindiro muri Koreya y’Epfo.

N’ubwo nta jwi rye bwite rirashyirwa ahagaragara yemeza ko yakorerwaga ibya mfura mbi, ku rundi ruhande RFI ivuga ko Travis King yabwiye abayobozi bo muri Koreya y’Epfo ko mu gisirikare cy’iwabo harimo ivangura riherejkejwe no gutsikamira abasirikare birabura.

Ngo ibyo nibyo byatumye ashaka uburyo bwo gutorokera muri Koreya ya Ruguru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version